Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda, Transaparency International, wanenze abayobozi badaha umwanya abahinzi ngo bagire uruhare mu mihigo y’Akarere mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’uruhare mu bimukorerwa.
Hashize iminsi uyu muryango ukora ubushakashatsi ku bahinzi borozi bo mu turere twa Rubavu, Kamonyi, Burera, harebwa uburyo ki bagira uruhare mu itegurwa n’ishyirwamumihigo y’Akarere. Ndetse n’imbogamizi bahura na zo.
Ubwo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 17 Kamena 2022, Transparency International, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwareberaga hamwe uko umuturage yagira ijambo mu bimukorerwa by’umwihariko mu bihinzi n’ubworozi, hagaragajwe inzitizi zinyuranye, bagihura nazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi,Dr Nahayo Sylvere, yabwiye UMUSEKE ko ubusanzwe umuturage yahabwaga ijambo mu ishyirwaho ry’imihigo y’Akarere ariko ko bagiye kurushaho gusobanurira umuturage ngo agire uruhare mu bimukorerwa.
Yagize ati “Ibikorwa byakorwaga muri rusange, mu nteko z’abaturage, mu makoperative bahuriyemo y’ubuhinzi, mu by’ukuri birakorwa nk’ibisanzwe ariko iterambere ni uguhozaho ,ntirijya rirangira, umuntu ni uguhora umuntu yongeramo imbaraga kugi ngo birusheho kugenda neza.
Turabona ko ubushakashatsi buje kongera kutugaragariza aho twifuza kongeramo imbaraga kugira ngo turebe aho twifuza kugera nk’Igihugu nk’Akarere mu kwesa imihigo.”
Yavuze ko kugira ngo umuhinzi asagurire isoko anahinge kinyamwuga ari we ubifitemo uruhare.
Ati “Umuhinzi kugira ngo yihaze mu biribwa asagurire n’amasoko ,ni gahunda zitandukanye agomba kugenda abonekamo , akongeramo imbaraga, yaba ari uburyo bwo gukoresha ifumbire, uburyo bwo gukoresha imbuto nziza, ariko kandi n’ubujyanama, harimo guhingira igihe ndetse n’ibindi byose bitandukanye .”
Karimunda Jean Pierre, umuhuzabikorwa w’umushinga wa Transparency Rwanda, yavuze ko nka TI bifuza kubona umuturage agira uruhare mu bimukorerwa, adafatirwa imyanzuro.
- Advertisement -
Yagize Ati “Icyo twifuza rero nk’uko byagiye bigaragara, byaragajwe n’ubushakashatsi ni uko urwo ruhare rukiri hasi cyane, kugira ngo habe imihigo ishingiye ku byifuzo by’abaturage biturutse hasi, aho kugira ngo bituruke ku Karere bize kubwirwa abaturage kubishyira mu bikorwa. Umuturage akumva ko bimwituyeho, atarigeze abazwa ngo yifatire umwanzuro, afashe n’Akarere gufata umwanzuro ariko bigendeye ku byifuzo bye.”
Yakomeje ati“Ugasanga baravuze ngo muce amaterasi mwese, umuturage ntiyigeze yerekana ko afite ikibazo cy’isuri, ariko kuko ari imihigo y’Akarere bigomba gukorwa hose n’ahatari ikibazo nk’icyo, ugasanga biteje ikibazo mu baturage batishimiye ibikorwa by’Akarere kandi yakihitiyemo.”
Yavuze Ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Kamonyi, mu barenga 400 babajijwe, hagati ya 3 % na 13% nibo bishimiye uburyo byakozwe, abandi batanyuzwe n’ishyirwaho ry’imihigo y’Akarere.
Umuryango Transparency International Rwanda, urwanya ruswa n’akarengane, utangaza ko iyi gahunda ishobora kwaguka ikajya no mu tundi Turere hagamijwe ko umuhinzi mworozi agira uruhare rufatika mu mihigo y’Akarere ndetse n’ibimukorerwa byose.
Mu turere twa Rubavu, Kamonyi na Burera bamaze kuganirizwa ku ruhare rwabo ndetse no kugaragaza Ibibazo bahura na byo mu buhinzi n’ubworozi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW i Kamonyi