Umukozi wo mu rugo utarabasha kumenyekana kugeza ubu arakekwaho kwica umukecuru witwa Mukamihigo Immaculée amunize arangije gukora ayo mahano ahita acika.
Mukamihigo Immaculée w’imyaka 75 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascène yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi bayamenye saa kumi n’ebyeri z’umugoroba zo ku wa Kane taliki ya 02 Kamena, 2022.
Mudahemuka yavuze ko amakuru bahawe n’abahageze mbere avuga ko uyu mukozi yahiraga ubwatsi akareba n’inka z’uyu mukecuru, kandi ko yari amaze iminsi 2 gusa aje muri uru rugo rwa Mukamihigo.
Gitifu avuga ko uyu mukozi batarabonera imyirondoro yasanze umukecuru Mukamihigo ku gitanda cye, aramuniga. Ku ruhande rw’umurambo we bahasanze ingiga y’igiti, umuyobozi avuga ko yariho amaraso bikekwa ko yayimukubise mu mutwe.
Yagize ati: “Yarangije kumwica afata telefoni ya mukecuru ahamagara umuhungu we utuye mu Mujyi wa Kigali ati ‘Mukecuru wawe ntuzongera kumubona’, arangije ahita acika.”
Mudahemuka yavuze ko uwo muhungu we ari we watabaje abantu bari hafi aho bagezeyo basanga uyu mubyeyi yarangije gupfa.
Ati: “Inzego z’ibanze, Polisi, jngabo n’abagenzacyaha twahageze dusanga uwo mukozi yacitse.”
Uyu Muyobozi avuga ko hafashwe abantu 2 bakekwaho kuba bazi uyu mukozi, kuko ari bo bamurangiye akazi kuri uyu mubyeyi Mukamihigo.
- Advertisement -
Mukamihigo Immaculée yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, akaba yishwe ubwo abarokokeye i Kabgayi bibukaga Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 35.
Umurambo wa Mukamihigo Immaculée uri mu Bitaro bya Polisi Kacyiru kugira ngo usuzumwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.