Kayonza: Hatangijwe igice cya kabiri cy’umushinga witezweho kurandura amapfa

Mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kane, hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’umushinga ugamije gufasha abaturage kurwanya amapfa ajya azahaza aka Karere.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Geraldine Mukeshimana yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe

Ni umushinga mugari uzafasha mu kuhira ndetse no gufata neza amabanga y’imisozi akikije ibishanga biri muri aka Karere washowemo asaga Miliyali 60 y’u Rwanda.

Amafaranga yashowe muri uyu mushinga wa (Kayonza Irrigation &Integrated Watershed Managment Project) harimo uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’inkunga y’inguzanyo yatanzwe n’Ikigega mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Intego yawo y’iterambere ni ukongera ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa ndetse n’umusaruro ku ngo byibura 40,000 mu buryo burambye. Ni ukuvuga abantu byibura 180,000 mu bantu 262,967 batuye aho ibikorwa by’ umushinga KIIWP biherereye.

Abaturage bo mu Murenge wa Ndego bavuga ko bibasirwaga n’amapfa bikabatera ibihombo bikabije, bishimiye kuba bagiye kubona amazi azabafasha kuhira imyaka yabo.

Munganyinka Hadidja ni umuturage wo mu Murenge wa Ndego yagize ati “Nta kintu cyatuma uzamuka wahombye, ahubwo Imana idufashije tukabona aya mazi niho twatera imbere, umwana akarya, akiga nta kintu kimudindiza cyitwa ngo yashonje.”

Mbonimpaye Eraste Perezida wa Koperative y’abahinzi “Tugire Ubukungu” mu Murenge wa Ndego avuga ko bibasirwaga n’amapfa ariko bagiye kubona ibyo kurya bihagije n’ubukungu bukazamuka kubera kuhira imyaka.

Ati “Ibyo twakoraga bwari uburyo busanzwe, twahingaga tukarumbya cyangwa ugakuramo imbuto washoyemo gusa, ubu tugiye gutera imbere ku buryo bufatika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko uyu mushinga ufite icyo uvuze muri aka Karere, ko ukwiye kubateza imbere.

- Advertisement -

Yavuze ko hubatswe amariba 20 afasha abaturage kubona amazi meza ndetse n’amazi yo kuhira imyaka ndetse n’abaturage 4500 bari hafi kubona umusaruro w’ibinyomoro bizagezwa ku isoko.

Mu bikorwa umushinga wakoze, Meya yavuze ko hatewe ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu Mirenge ya Murama na Kabarondo, kubaka amariba y’inka, Hegitari 1 300 zakozweho amaterasi y’indinganire, hahujwe ubutaka kuri hegitari 1 150.

Yagaragaje ko hari ibikorwa by’uyu mushinga mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’amapfa, gushyigikira ibikorwa by’ubuhinzi no kubaka ubushobozi n’imikoranire.

Ati “Turabona uyu mushinga uzarushaho guhindura ubuzima bw’abaturage, ntitwabura gushima ibi bikorwa tunashimira Perezida wa Repubulika.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine watangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, yasabye abaturage kuwubyaza umusaruro kuko ugamije gutanga umusanzu mu kugabanya ubukene mu Ntara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko Akarere ka Kayonza kagiye gakunda kuzahazwa n’amapfa ariko ashima ko ubu gafite ubuzima bwiza.

Yavuze ko muri uwo mushinga igice cya mbere habanje kurwanywa isuri, hakorwa amaterasi, gufasha abaturage kubona ifumbire no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo bifashe kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ni umushinga w’iterambere rya Kayonza igice cya kabiri ariko ni ugukomeza ibikorwa by’igice cya mbere kuko twifuzaga ko twakora ibikorwa byagutse byo kuhira imyaka kubera ibibazo by’izuba bikunze kugaragara muri Kayonza.”

Yakomeje agira ati ” Nk’igihugu tubatwifuza yuko aya mahirwe akarere kaba kabonye agirira n’akamaro n’abandi banyarwanda bahandi kuko umusaruro uturutse ahangaha uvamo ibitunga abaturage hakabamo ibyo bagurisha, ibyo bagurishije nibyo bigira akamaro no kubandi.”

Minisitiri Mukeshimana yibukije abahinzi ko igihe cyose bahinga bya kinyamwuga badashobora guhura n’igihombo, bityo abashishikariza kwitabira gukoresha inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure.

Mu myaka itandatu umushinga wa KIIWP uzatwara asaga Miliyali 80 y’u Rwanda harimo ayakoreshejwe mu cyiciro cya mbere n’azakoreshwa mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mushinga witezweho kurandura ikibazo cy’amapfa, ubwiyongere bw’ibyo kurya ku bakene batuye mu cyaro, ukwiyongera kw’agaciro k’ibikomoka ku buhinzi no kongera amahirwe y’akazi binyuze mu gutanga imirimo mishya ku batuye mu byaro.

Abaturage bo muri Ndego bavuga ko bagiye guca ukubiri n’amapfa yibasiraga uyu Murenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza