Kicukiro: Umugabo yagwiriwe n’ikirombe arapfa

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25,yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha ahita apfa nk’uko umuyobozi w’Umurenge ibi byabereyemo yabibwiye UMUSEKE.

Ibiro by’Akarere ka Kicukiro

.Amakuru avuga ko ibi byabaye ku  gicamunsi cy’ejo ahagana saa cyenda z’amanywa ya tariki  ya 22Kamena 2022 ,bibera mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa mu Karere ka Kicukiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga ,Rutubuka Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo yagiye gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze aza kugwirwa n’ikirombe yacukuragamo.

Yagize ati “Yaguye mu kirombe arapfa kubera ko bagiye kwiba amabuye, ikirombe kiramugwira, ariko twahise tujyayo , turatabara nubwo twasanze yavuyemo umwuka ariko twamukuyemo.”

Yakomeje ati “Twari twarabakoresheje inama tubabwira ko bagomba kuhirinda kuko habashyira mu kaga.Nk’ibisanzwe hari abajyamo binyuranyije n’amategeko, bakaza biba, bikaba byagira uwo bihitana.”

Uyu mugabo witabye Imana amakuru avuga ko yari kumwe n’undi bacukurana amabuye yo kubakisha ariko akaba yarahise ahunga nyuma yo kubona mugenzi we apfuye kugeza nubu akaba agishakishwa.

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’iryo nsanganya ,ubuyobozi bwahise bwongera kuganira n’abaturage, bubibutsa ko bibujijwe gucukura mu buryo butemewe.

Yagize ati “Twahise tubakoresha inama kuri icyo kirombe, tubabwira ko bagomba kumva ko ubuzima buhenda. Iyo ugiye mu bucukuzi mu buryo butemewe bigira ingaruka. Badufashe be kuzongera umuntu ujya mu birombe mu buryo butemewe kuko bishobora kubashyira mu kaga. Iyo umuntu afite uburenganzira bwo gucukura, aba ategetswe no kugira ubwishingizi, nubwo ashyirirwaho izindi ngamba. Turifuza ko bareka ubucukuzi butemewe,bakareba ibyo bakora bindi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa kuri uyu wa kane mu gihe hagishakishwa uwo bari kumwe.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW