Kigali: ‘Bouncer’ wagaragaye akubita umukobwa bunyamaswa arafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko kuwa 23 Kamena 2022 rwataye muri yombi umukozi ukorera mu kabari Club Branch 250 “Bouncer” witwa Kayonga Celestin wagaragaye mu mashusho akubita umukobwa bunyamaswa. 

Kayonga Celestin wagaragaye mu mashusho ahondagura umukobwa yatawe muri yombi

Uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umukobwa wari uje kunywera mu kabari uwo musore yakoragamo mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu mu Mudugudu w’Inyarurembo.

Amashusho agaragaza uyu musore akubita urushyi rw’umwakaka uyu mukobwa agahita yikubita hasi, uyu musore w’ibigango ntarekera aho ahubwo akomeza akurura uyu mukobwa hasi ariko amuhata inshyi.

Mu ijoro ryo kuwa 19 Kamena 2022 nibwo uyu musore yakubise bya kinyamaswa uyu mukobwa bivuga ko yanyweye inzoga ntiyishyure.

Amashusho yikubitwa ry’uyu mukobwa yakoze benshi ku mutima ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kumutabariza.

Nyuma y’intabaza zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, uwakoze iki cyaha yaje gutabwa muri yombi n’inzego zibishinzwe.

Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Nyarugenge ahazwi nka La Galette mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

ICYAHA AKURIKIRANYWEHO:

Kayonga Celestin akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’Ingingo yi 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

- Advertisement -

Ahamwe n’iki cyaha yahanishwa Igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi yi 500,000 FRW ariko atarenze 1,000,000 FRW.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW