Lt.Gen Muhoozi arifuza guhura na Perezida Tshisekedi imbonankubone

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kaineruga yatangaje ko afite ubushake bwo gucyemura ibibazo bikomeje kugaragara mu mubano hati y’u Rwanda na Congo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda

Abinyujije kuri twitter, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugana, yavuze ko mu gihe cya vuba ashaka kuganira na Perezida Antoine Tshisekedi bagacyemura ibibazo bikomeje kugaragara.

Yagize ati “Ndashaka guhura na Perezida Tshisekedi vuba. Ndi umuvandimwe we muto. Dushobora gukemura ibi bibazo mu buryo bworoshye. Tugomba gushyira imbere inyungu z’abaturage n’iz’Imana dukorera.”

Muhoozi kuri twitter yatangaje ko nka Uganda idashobora gutererana Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ari umwe mu banyamuryango ba Afurika y’Iburasirazuba, ari yo mpamvu “Tugomba kuyirinda nk’uko twabikorera ikindi gihugu cyo muri uyu muryango.”

Ku ruhande rwa bamwe mu Banyekongo ariko bashinja Uganda na yo kuba ishyigikiye M23, ndetse umwe mu Badepite yashinje Gen Muhoozi gusa Muhooze yabihakanye.

Ati “Numvise umwe mu Badepite mu Nteko ishinga Amategeko ya DRCongo avuga ko Muhoozi ari umwanzi wa Congo. Jyewe? Ubwo umwanzi wa DRCongo ni umuntu urokora Kivu ya Ruguru na Ituri akiza abantu kwicwa ADF muri “Mpandeshatu y’Urupfu?”

Hashize iminsi mu Burasirazuba bwa Congo igisirikare cya FARDC gihanganye na M23. Uyu mutwe wa M23 umaze iminsi wigaruriye umujjyi wa Bunagana, ariko igisirikare cya Congo cyigashinja u Rwanda kuwufasha.

Yaba u Rwanda na M23 bakomeje kunyomoza ko nta ruhare na mba u Rwanda rufite muri ibyo bitero.

Ni ibintu byakomeje kuzana igitotsi mu mubano w’u Rwanda na Congo, ubusanzwe ibihugu byombi byari bifitanye ubushuti n’umubano wihariye, cyane ko ibihugu byombi bisangiye amateka yo kuba byaragize umukoloni umwe.

- Advertisement -

Muri Gicurasi, Perezida wa Senegal, Mack Sall ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yari yatangaje koashimira Perezida Kagame na Tshisekedi ku biganiro bagiranye kuri telefoni bigamije amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Nyamara nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bisa nkaho bitatanze umusaruro kuko ibirego bya Congo bishinja u Rwanda mu gushyigikira M23  byakomeje kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abayobozi  b’icyo gihugu.

Atangaje ibi mu gihe uko bwije n’uko bucyeye muri iki gihugu ibintu birushaho kuba bibi, kuri uyu wa Gatatu i Goma bigaragambije bavuga amagambo mabi ku Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW