M23 yahanuye indege ya gisirikare ya Congo, inafata ibindi bice by’igihugu

Umutwe w’inyeshyamba za M23 watangaje ko wahanuye indege ya kajugujugu y’intambara y’Igisirikare cya DRCongo (FARDC) kuri uyu wa Gatanu ndetse ifata agace ka Tshengerero.

Kajugujugu y’ingabo za Leta ya Congo yahanuwe n’inyeshyamba za M23, gusa Congo ntacyo irabivugaho

Itangazo M23 yasohoye rivuga ko mu masaha ya saa cyenda n’igice (15:30’) zo ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, tariki 17 Kamena, yahanuye indege y’ingabo za Leta, FARDC yari ibagabyeho igitero.

M23 ivuga ko yashwanyaguje iyi ndege ya FARDC yifashishije imbunda zo mu bwoko bwa RPG7, ikaba yahanukiye mu bice bya Kabindi na Tshengerero.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, rigira riti “Turaburira ubumwe bwa FARDC, FDLR na Mai-Mai ko twiteguye kurwanira ibirindiro byacu.”

M23 isoza ivuga ko ikomeza kwifuza ko ibibazo byakemuka hifashishijwe inzira z’ibiganiro.

Leta ya Congo yo ivuga ko M23 ari umutwe w’Iterabwoba bityo ko idashobora kugirana ibiganiro na wo.

UMUSEKE.RW