Major mu ngabo za Congo yarashwe n’inyeshyamba za M23 – Ibirego bishya ku Rwanda

Itangazo ry’ingabo za Leta ya Congo ryemeza ko umusirikare ufite ipeti rya Major yaguye ku rugamba mu mirwano ikomeye ikomeje kuzishyamiranya n’inyeshyamba za M23, uyu munsi ku Cyumweru barwaniye hafi ya Bunagana.

Ingabo za Congo, FARDC ziriwe zihanganye na M23 kuri iki Cyumweru

FARDC kuri iki Cyumweru nijoro yasohoye itangazo ririmo ibirego bishya ku Rwanda nyuma y’imirwano yabaye.

Igisirikare cya Congo kivuga ko inyeshyamba za M23 “zifashijwe n’intwaro n’abasirikare b’u Rwanda” zagabye igitero mu gitondo kare ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Bigega I, Bigega II muri Km 5 gusa mu Majyepfo ya Bunagana.

Congo mu birego bishya irashinja u Rwanda gufasha kwigarurira Bunagana, mu rwego rwo gufunga inzira zijya mu Mujyi wa Goma, no gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

Itangazo rivuga ko bitashobotse kuko ingabo za Congo zihagazeho zisubiza inyuma igitero ndetse “ngo M23 yahatakarije abarwanyi benshi”.

Igisirikare cya Congo kivuga ko umusirikare ufite ipeti rya Major, witwa Eric KIRAKU MWISA wari mu barinda umutekano wa General CIRIMWAMI Peter yarashwe na M23 ahitwa PREMEDIS ku muhanda werekeza Bunagana.

FARDC ivuga ko mu ntambara yarwanywe kuri iki Cyumweru yafashijwe n’ingabo zicunga amahoro, za MONUSCO zarwanishije indege.

Major Eric KIRAKU MWISA igisirikare cya Congo cyemeje ko yishwe na M23

 

Intambara irakomeje…..

- Advertisement -

Umunyamakuru Baraka MUNYAMPFURA Héritier yabwiye UMUSEKE ko imirwano ikomeje no muri iri joro, noneho urugamba rukaba rushyiditse ahitwa Kavange muri Km 3 hafi ya Bunagana.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero muri iri joro ku birindiro bya FARDC.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo yahakanye amakuru u Rwanda rwayigejejeho ko ingabo za Congo zarashe ibisasu bigwa mu Kinigi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

U Rwanda rwari rwamenyesheje Congo ko hari bamwe mu bategetsi bayo bashishikariza abaturage kwanga u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda.

Mu itangazo Congo yasohoye ihakana ibyo birego ahubwo igashinja u Rwanda “gushaka guca ku ruhande inkunga yarwo ku nyeshyamba za M23.”

UMUSEKE.RW