Masisi: Imirwano yadutse hagati y’inyeshyamba za NDC-R na APCLS

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize hubuye imirwano mishya hagati y’ibice bigize ingabo za NDC-R Nduma n’abayoboke ba APCLS muri Gurupema ya Nyamaboko 1 muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

I Nyamaboko abaturage bakuwe mu byabo n’imitwe yitwaje intwaro

Iyi mirwano yadutse muri Teritwari ya Masisi mu gihe muri Rutshuru naho umuriro ukomeje kwaka hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Imidugudu yibasiwe n’iyi mirwano irimo Lohando, Kalambairo, Rusinga, Bitoyi na Mirindano, yaje kugenzurwa na APCLS.

Iyi mirwano yatumye abaturage ibihumbi bahunga ingo zabo bajya ahari umutekano, nk’uko byemezwa na Depite Alexis Bahunga watowe muri Teritwari ya Masisi.

Uyu mudepite yahamagariye imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano mu rwego rwo kugarura amahoro muri Masisi.

Yagize ati “Mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo yibasiwe n’icyitwa M23 kwigomeka ku butaka bwa Rutshuru, indi mitwe yitwaje intwaro irwanira i Masisi, yaduye intambara, Ndabasaba guhagarika imirwano, no kuri FARDC ifite icyicaro i Nyabiondo kohereza umutwe wihariye i Mahanga.”

Iyi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro yasahuye amatungo y’abaturage inatwika inzu zabo.

Amakuru ava i Nyamaboko avuga ko kiriya gice cyose nta ngabo za Leta zihakandagiza ikirenge kuko hagenzurwa n’inyeshyamba zo mu mitwe itandukanye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -