MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

Bintou Keita, ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku guharanira umutekano muri Kongo (MONUSCO) yavuze ko ingufu z’umuriro w’inyeshyamba za M23 mu mirwano ihanganyemo na FARDC zisa n’ingabo zisanzwe kuruta iz’umutwe w’inyeshyamba.

Bintou Keita umuyobozi wa MONUSCO yatangaje ko M23 ifite ubushobozi n’intwaro zihambaye

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye muri RDC yabivuze mu magambo yabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022.

Bintou Keita yavuze ko mu mirwano, umutwe wa M23 witwara neza cyane nk’ingabo zisanzwe kuruta umutwe witwaje intwaro.

Yagize ati “M23 imaze kugira ingufu n’ibikoresho bigezweho cyane cyane mu bijyanye n’imbunda zirasa kure n’izirasa indege mu kirere.”

Bintou Keita yerekanye ko imbaraga z’uyu mutwe w’inyeshyamba zigira ingaruka ku kubungabunga amahoro bafite mu nshingano nka MONUSCO.

Yavuze ko MONUSCO yasabye inyeshyamba za M23 kudatera igamije kwigarurira umujyi wa Goma uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bintu Keita yavuze ko intambara M23 ihanganyemo na FARDC imaze guhitana nibura abasivili 23, barimo abana batandatu. Abantu barenga 170.000 bakuwe mu byabo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -