Mozambique: Mocimba da Praia abaturage batangiye gusubizwa mu byabo

Nyuma y’igihe y’amezi 11 Ingabo z’u Rwanda RDF zitangiye guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, abaturage bari bakuwe mu byabo mu Mujyi Mocimboa da Praia batangiye gukurwa mu nkambi basubizwa mu byabo.

Mocimboa da Praia abaturage batangiye gusubizwa mu byabo

Kuri uyu wa Kane, tariki 9 Kamena 2022, kubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda RDF na Mozambique batangiye gusubiza mu byabo abaturage bari barahungiye mu nkambi basize ibyabo.

Ku ikubitiro hacyuwe abagera ku 123 aho baherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zikabageza mu giturage cya Nanduadwa bakuwe mu nkambi ya Quitunda mu Karere ka Palma hafi n’icyambu cya Afungi.

Uretse ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyari gihagarariwe na Momba Cheia Carlos umuyobozi muri aka Karere. Abaturage bagera kuri 3,556 bari mu nkambi ya IDP (Internally Displaced People) Quitunda nibo bagomba gucyurwa bagasubizwa mu byabo.

Tariki 9 Nyakanga 2021, nibwo Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda ba mbere bagera ku 1,000 boherejwe muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado guhashya inyeshyamba zari zarayogoje iyi Ntara, ni nyuma y’amasezerano yasinywe n’ibihugu byombi.

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukura abaturage mu nkambi zibasubiza mu byabo
Ingabo z’u Rwanda zabaherekeje kugera mu giturage bari batuyemo

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW