Mu Mujyi wa Muhanga hagiye gukorwa ibirometero icyenda by’imihanda ya kaburimbo

Akarere ka amuhanga kagiye kubaka imihanda na ruhurura bifite uburebure bwa kilometero 9. Ibi bikorwaremezo biratangurana n’ingengo y’Imali y’umwaka utaha, kuko igomba gushyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2022.

Visi Mayor Bizimana Eric avuga ko bagiye kubaka imihanda ya kaburimbo na za ruhurura 2 ifite uburebure bwa kilometero 9

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu cyiciro cya mbere hakorwa umuhanda uca munsi y’ishuri rya Sainte Marie Reine ukambuka i Gahogo muri Nyarucyamu ya 1 ukazahura n’undi uva mu Mujyi werekeza i Kabgayi kuri Sitasiyo y’aho ibinyabiziga binywera amavuta.

Umuhanda wa kaburimbo wundi uzaba ushamikiye ku muhanda mugari wa kaburimbo ugana mu kuboko kw’ ibumoso imbere y’Urusengero rw’ADEPR umanuka ahitwa kuri Sinyola, iyi mihanda yombi ikaba iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko bazakurikizaho umuhanda wa kaburimbo uva aho bita ku musaraba, ukanyura ku kibuga cy’indege kugera mu Mudugudu wa Karama mu Murenge wa Shyogwe.

Bizimana yavuze ko hazubakwa na za ruhurura 2 amazi azajya anyuramo.

Ati ”Iyi mihanda mishya iriyongera ku yindi mihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 13 muri uyu Mujyi yatangiye gukoreshwa.”

Nyirahabimana Scolastika wo mu Mudugudu wa Nyagacyamu, mu Kagari ka Ruli Umurenge wa Shyogwe, avuga ko ahagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo , wasangaga huzuyemo ibyondo byinshi bikagora abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kuwucamo.

Ati “Ntabwo byatugoraga mu gihe cy’imvura gusa, no mu mpeshyi umukungugu wadusangaga mu ngo zacu.”

Mugemana Emmanuel avuga ko aho iyi mihanda igiye kubakwa bizazamura agaciro k’inzu zabo abantu baguraga babahenze, ndetse n’abakodesha bakabaha amafaranga makeya y’ubukode.

- Advertisement -

Ati “Inzu zacu zigiye kugira agaciro n’imbogamizi twahuraga nazo zigiye kuvaho.”

Gusa abatuye mu Mudugudu wa Ruhina, Kabeza, Munyinya yo mu Murenge wa Shyogwe, no mu Rutenga ho mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko Akarere gasa n’akabibagiwe mu bagomba kwegerezwa imihanda ya kaburimbo kubera ko iyo Midigudu yose ibarizwa mu Mujyi.

Bakavuga ko baciye imihanda y’ibitaka bahubaka n’inzu zigezweho bijejwe ko imihanda ya kaburimbo bazayibona badatinze.

Bizimana avuga ko abatuye muri iyo Midugudu bagomba gushyiraho akabo, ingengo y’Imali ikaza yunganira.

Uyu Muyobozi avuga ko iyi mihanda niyuzura hazakurikiraho kubaka ikimoteri imyanda yose yo mu Mujyi wa Muhanga izajya ikusanyirizwamo mbere yuko ibyazwamo ibindi bifite akamaro.

Imirimo yo kubaka iyo mihanda izamara amezi 12, ikazuzura itwaye miliyari 5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu cyiciro cya mbere harubakwa kaburimbo izaca iGahogo munsi y’ishuri rya Sainte Marie Reine
Imashini 3 zatangiye gutunganya umuhanda w’ibitaka
Bamwe mu bayobozi batangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’imihanda
Nyirahabimana Scolastika wahawe ingurane akaba atuye iShyogwe avuga ko abakoreshaga uwo muhanda byabagoraga

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga