Mudugudu afungiye mu nzererezi “Mayor yemeza ko adafunzwe ahubwo ari gukosorwa”

Rubavu: Mutezimana Jean Baptiste uyobora Umudugugu wa Nyakibande, mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba ho mu Karere ka Rubavu afungiwe mu nzererezi azira kurisha abaturage inzuki, ubuyobozi bwo buvuga ko adafunzwe ko ahubwo ari gukosorwa.

Mudugudu muri Nyakiriba afungiye mu nzererezi

UMUSEKE wari wabagejejeho inkuru y’ibura ry’uyu Mudugudu watwawe nyuma y’iminsi mike umuvuzi gakondo wari waje mu rugo rw’umuhungu we ateje Abanyamakuru inzuki, icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatwemereye ko buzi ibura rye kandi bagishakisha aho aherereye ndetse ibura rye ko ritahuzwa n’umuvuzi gakondo wateje abantu inzuki.

Amakuru UMUSEKE waje kumenya ni uko Mutezimana Jean Baptiste afungiye muri kimwe mu bigo bifungirwamo by’igihe gito abantu bananiranye cyangwa inzererezi cya Kanzeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yahamirije UMUSEKE ko uyu Muyobozi w’Umudugudu arimo akosorerwa mu kigo gifungirwamo by’igihe gito cya Kanzenze ndetse abazwa ibyo guteza abaturage inzuki nubwo hari ibyo yinangiye gusubiza.

Kambogo yagize ati “Ntabwo afunze arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”

Yakomeje agira ati “Yateje umutekano muke agomba kubanza kugira ibyo abazwa kandi akabisubiza, niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza ngo n’ubutaha n’ikibazo kitazongera kuba. Nasubize nabirangiza bamurekure.”

Mayor Kambogo Ildephonse yibukije ko ikintu cyose kibangamiye ituze ry’abaturage kigomba kwitabwaho, avuga kandi ko nk’umuntu wagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu atakabaye nyirabayazana yo kubangamira abaturage ateza abantu inzuki.

Mutezimana Jean Baptiste w’imyaka 67 y’amavuko, mu bituma atarimo kurekurwa ngo hari ibyo yinangiye gusubiza. Izo nzuki afungiwe zatejwe n’umuvuzi gakondo wari waje kuvura umukazana we.

Ubuyobozi nubwo buvuga ko asurwa n’abo mu muryango we, umugore we avuga ko yatumijwe imyenda yayigezayo bakanga ko bahura ngo banavugane uretse kuba baramuzaniye imyenda bamufashe yambaye. Agasaba ko umugabo we yarekurwa kuko ngo atumva icyaha yakoze.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW