Baranyeretse Oswald na mugenzi we Nsengiyumva Didas amakuru avuga ko bagwiriwe n’ikirombe mu mwaka wa 2019, gusa kugeza uyu munsi ntabwo imirambo yabo iraboneka, ubuyobozi bwasabye benewabo kugana inkiko.
Baranyeretse Oswald na Nsengiyumva Didas bari batuye mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba mu Murenge wa Kabacuzi, Ubuyobozi bw’Umurenge n’abagore babo babwiye UMUSEKE ko icyo gihe basanze inkweto zabo hejuru y’ikirombe bigaragara ko bashobora kuba bagwiriwe n’ikirombe.
Icyo gihe kandi Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwitabaje imashini kugira ngo zikureho ibitaka mu rwego rwo kubashakisha ariko birangira imirambo yabo ibuze kubera ko icyobo bikekwa ko baguyemo ari kirekire.
Usibye izo nkweto zari imusozi, nta kimenyetso kindi cyigeze kigaragaza ko abo bagabo bari mu kirombe cyangwa ahandi babonywe.
Niyigena Adeline umugore wa Nsengiyumva Didas avuga ko ahora yikanga ko hari abazamubwira ko abo bagabo babonetse. Akavuga ko nta cyemezo bafite cy’uko bahari cyangwa bapfuye.
Ati: “Twaheze mu gihirahiro nta burenganzira dufite ku byemezo by’Umuryango kuko tutigeze tubabona ngo tubashyingure.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwagiriye inama abagore babo. Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko kuba aba bagabo 2 barabuze abo bashakanye bagomba kubiregera Urukiko kugira ngo rutange icyemezo cy’uko bazimiye.
Kayitare avuga ko nta wundi Muyobozi wo ku rwego rw’ibanze ushobora kwemeza ko bitabye Imana usibye Urukiko.
Ati: “Niba Imiryango y’abo bagabo iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ubwo Leta niyo izabatangira ikirego, gusa twabagira inama yo kwegera abakozi ba MAJ cyangwa abo mu ishami ry’Imiyoborere babafashe.”
- Advertisement -
Mayor yavuze ko ibi nibikorwa bizatuma abagore babo babasha kugira uburenganzira ku mitungo basigiwe, cyangwa baba bahisemo gushaka bakabona uburenganzira bemererwa n’itegeko.
Uyu Muyobozi avuga ko hari undi muturage wo mu Murenge wa Nyarusange uherutse kugwirwa n’ikirombe akurwamo ariko nyuma y’Icyumweru kimwe yaje gupfa.
Kampani yitwa KOMINYA yavuze ko abo bagabo bikekwa ko bagwiriwe n’ikirombe, baba baragiye gucukura batabyemerewe kubera ko batari ku rutonde rw’abakozi bayo.
Cyakora Ubuyobozi bw’Akagari ka Kibyimba buvuga ko Imiryango yabo isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.