Muhanga: Inyubako y’Umuryango FPR INKOTANYI igiye gutwara arenga miliyari

Abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzamura inyubako yUmuryango izuzura itwaye arenga  miliyari y’amafaranga y’uRwanda.
Chairman w’Umuryango FPR INKOTANYI mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Iki gitekerezo bagifatiye mu nama y’ubukangurambaga yahuje inzego z’Umuryango kuva ku rwego rw’Akarere, Imirenge 12 n’Utugari two muri aka Karere.

Chairman w’Umuryango FPR INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline  yabwiye abanyamuryango bagenzi be ko  barambiwe n’ubukode batanga bishyura aho bakorera n’aho bakirira inama z’abanyamuryango.

Ati “Igikorwa cyo kubaka iyi nyubako tumaze umwaka tugitegura dufite ikibanza n’amafaranga y’ibanze tugomba guheraho arahari.”

Kayitare yavuze ko nkuko bakunze gusaba abaturage gutura aheza, ko n’Umuryango FPR INKOTANYI  bahagarariye batakwifuza ko ukorera ahantu hadahesheje ishema abangamuryango.

Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere muri FPR NKOTANYI ku rwego rw’Umurenge wa Rongi Nsengimana Oswald avuga ko gukusanya uyu musanzu bitazabagora kubera ko abanyamuryango basanzwe babikora ku bushake.

Ati “Abanyamuryango bazajya batanga ayo bafite kandi ku bushake, habe n’ufite igiceri cy’ijana tuzacyakira.”

Nsengimana avuga ko umusanzu atari ikintu gishya mu matwi y’abanyamuryango kuko bamenyereye kuwutanga.

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu muri FPR  INKOTANYI, Habyarimana Alfred avuga ko ingano y’ayo mafaranga ishobora kugabanuka ikagera kuri miliyoni 800 zirenga kuko hari imirimo izakorwa n’imiganda y’abaturage, ubwitange bw’abanyamuryango bafite ubushobozi, andi bakayavana mu nguzanyo bateganya gufata.

Ati “Aho ubushobozi buzaturuka turahafite igisigaye ni ugutangira imirimo.”

- Advertisement -

Imirimo yo kubaka inyubako yUmuryango FPR iratangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2022.

Inyubako abanyamuryango basanzwe bakoreramo bayikodesha agera ku bihumbi 250, iyo bashatse kwakira Kongere bakodesha icyumba kuri amwe mu mahoteli yo mu Mujyi.

Ubanza uhereye ibumoso Umuyobozi wa Komisiyo y’ubukungu Habyarimana Alfred avuga ko imisanzu, inguzanyo, n’ubwitange bizatuma iyi nyubako yuzura

Bamwe mu Banyamuryango ku rwego rw’Utugari bavuga ko imirimo yo kubaka izagenda neza
Depite Kalinijabo Barthelemy avuga ko nta cyananirana abanyamuryango bahuje imbaraga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga