Muhanga: RIB ifunze Veterineri ushinjwa kugurisha imiti yari yatanzwe nk’imfashanyo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Umuganga w’amatungo (Veterineri) w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga witwa Karangwa Eric Janvier afunzwe akekweho kugurisha abaturage imiti yatanzwe na Leta mu rwego rwo guhangana n’indwara y’ubuganga.

Aborozi bo mu Murenge wa Muhanga bavuga ko uyu mu Veterineri yabaciye amafaranga kugira ngo abahe iyi miti yatanzwe na Leta ku buntu.

Iyi miti Veterineri Karangwa yagurishaga abaturage ni iyari igamije gukingira Inka no gufuhera amatungo bigamije kwica imibu n’uburondwe mu rwego rwo guhangana n’indwara y’ubuganga yari yadutse mu Karere ka Muhanga.

Karangwa Eric Janvier yatawe muri yombi kuwa Gatanu ushize, ni nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu Tugari twa Kanyinya na Nganzo, aborozi bakavuga ko uyu Veterineri yabaciye amafaranga kugira ngo abaterere imiti amatungo.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko mbere yo gushyikirizwa RIB, Karangwa yemereye Ubuyobozi bw’Akarere ko “yakoze amakosa yo kwaka amafaranga aborozi no kudindiza ibikorwa byo gufuhera Inka kuko Imiti yo gufuhera itagejejwe ku borozi nk’uko byari biteganijwe.”

Karangwa ubwe yemeye amakosa ahita yandika ibaruwa asezera ku kazi kuko atubahirije inshingano ashinzwe nk’umukozi wa Leta kandi agakoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.

Yemeye ko “Hari abaturage yakingiriye amatungo agaca amafaranga 500Frw naho abandi akajya akingira Inka imwe bakayitangaho amafaranga 200 naho amatungo magufi yo akishyura 50Frw kandi Leta yaratanze imiti kugira ifashe abaturage mu kurwanya icyorezo cya RFV ku buntu.”

Hari abaturage bemeza ko batanze amafaranga 1000 Frw kugira ngo amatungo yabo akingirwe ndetse n’ari munsi yayo. Nta nyemezabwishyu bigeze bahabwa.

Aba baturage batunga intoki bamwe mu bajyanama b’ubworozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukorana na Karangwa Eric Janvier kuko aribo batozaga ayo mafaranga mu baturage.

Karangwa Eric Janvier afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kubyaha akekwaho.

- Advertisement -

MUHIZI Elisée  / UMUSEKE.RW i Muhanga