Musanze: Abangavu babyariye iwabo ababyeyi bitandukanya na bo kwivuza bikabagora

Bamwe mu bana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato imiryango ikabatererana babangamiwe no kwimwa ibyiciro by’ubudehe bibafasha kubona uko bishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante), bigatuma babura uko bivuza.

Abana b’abakobwa babyariye iwabo bahangayikishijwe no kutagira ibyiciro by’ubudehe

Abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe bahura n’ibibazo by’ubuzima birimo gucibwa mu miryango burundu, guta amashuri, guhimbwa amazina abatera ipfunwe mu bandi n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo no mu mitekerereze.

Josiane wo mu Murenge wa Kinigi, ni umwe muri aba bana babyaye bakiri bato, avuga ko yisanze atazi umubyeyi we n’umwe kuko abamureze bamutoraguye nabwo ntagire amahirwe yo gukomeza kubana na bo, byatumye abaho ubuzima bubi aza kubyara akiri muto n’uwamuteye inda ntiyamufasha none ngo yabuze burundu icyiciro cy’ubudehe, bituma we n’umwana we iyo barwaye bivuza mu binyarwanda, kandi ngo bibagiraho ingaruka kuko baba bivuza indwara batazi.

Yagize ati “Nisanze nta mubyeyi wanjye numwe nzi kuko abanderaga bambwiye ko bantoraguye, kubera ubuzima butoroshye nabagamo narashutswe nterwa inda bahita banyirukana.

Singira aho mba usibye umugiraneza wo mu kigo cya Muhisimbi wanshumbikiye by’igihe gito, ubu ni we urimo kumfasha ariko bitari iby’igihe gihoraho, ikimbabaza cyane mpuriraho na bagenzi banjye ni uko twimwe ibyiciro by’ubudehe ngo tujye twiyishyurira mituweli.”

Josiane avuga ko iyo agiye mu buyobozi kubaza icyiciro bamusubiza ko atagihabwa kuko ngo nta rugo agira.

Ati “Ubu nkanjye iyo mbwiye uwanteye inda ngo amfashe kuvuza umwana yarwaye, arambwira ngo nzajye kumuta mu mugezi, bituma nivuza magendu ugasanga umwana ahora arwaye kubera kumuvuza nabi kandi nta ubushobozi mfite ngo muvuze ku Bitaro.”

Niyo ngo hagize abagiraneza bemera kubatangira mituweli, ikibazo gisigara ku kuba nta byiciro by’ubudehe bagira.

Alice wo mu Murenge wa Nyange, na we yabyaye ari muto, avuga ko yibana we na barumuna be babiri kuko Se yapfuye, nyina arabata ajya muri Uganda. Ngo na we banze kumuha icyiciro cy’ubudehe bamubwira ko atagira urugo ku buryo kwivuza kwabo bigoye kuko nta mituweli bagira.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikibazo cyo kwimwa icyiciro cy’ubudehe ngo twishakire mituweli kitugiraho ingaruka zikomeye cyane, nasiragiye mu buyobozi ngishaka ariko byaranze, rimwe bakakubwira ngo ntacyo wabona utagira urugo, ubundi bakakubwira ngo tegereza ibyiciro bishya bizaboneke n’ibindi.”

Umuyobozi w’ikigo Muhisimbi Voice in Concertation kita kuri bamwe mu  bana babyaye bakiri bato bagacibwa mu miryango yabo, Harelimana Emmanuel, na we avuga ko hari abana yari yaboneye ubufasha ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza ariko bikaba bitaramukundiye kuko nta byiciro by’ubudehe bagira.

Yagize ati “Iyo aba bana bamaze kubyarira iwabo bahura n’ibibazo bikomeye birimo kutarya iwabo, kwirukanwa, gutotezwa we n’umwana we, ubu no ku byiciro by’ubudehe (ababyeyi babo) babiyandukujeho.”

Harerimana avuga ko aba bana bajya mu buyobozi ngo bisabire ibyabo byiciro bakabibura.

Ati “Harimo abo nari nashoboye kubonera ubufasha ngo mbishyurire mituweli cyane ko umwaka wayo ugiye gutangira, ariko  byaranze kuko ntibagira aho banditse, usanga abenshi barwara umwijima kuko banyweye imiti ya magendu hari n’uherutse kwitaba Imana kubera iyi mpamvu.”

Yavuze ko basaba inzego za Leta cyane iz’ibanze, gufasha bariya bana kuri iki kibazo kuko abana bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, avuga ko kuba hari ababyeyi bahindutse gito bagatererana abana bakabiyandukuzaho mu byiciro by’ubudehe, bitavuze ko bagomba kwimwa ibyo byiciro byabo, abizeza ko agiye gukorana n’ubuyobozi bwo mu Tugari batuyemo bagakemurirwa ikibazo vuba.

Yagize ati “Nibyo hari icyorezo kiriho cy’abana baterwa inda bakiri bato, hari ababyeyi biyambura ububyeyi bakaba gito, bagatererana abo bana, bakabaca mu ngo, bakabaharira inkono n’ibindi byo kubaha akato, icyo dukora tuganiriza abo babyeyi bamwe bagahinduka abandi bakinangira. 

Kuri iki cy’abangavu babuze ibyiciro kubera ababyeyi babo babiyandukujeho, na bo bagomba guhabwa icyiciro cyabo n’ubwo baba bafite umuryango utuzuye, ntabwo babaho batagira aho babaruye cyane ko igenamigambi ryose rikorerwa abaturage bishingiye ku byiciro by’ubudehe. Tugiye gukorana n’abayobozi bo mu Tugari babarizwamo babafashe kubona ibyiciro byihuse kuko babifitiye uburenganzira.”

Kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Mutarama 2022, muri Musanze hamaze kubarurwa abangavu bagera ku 104 batewe inda batarageza ku myaka 18, bamwe muri aba bakaba bafite ibibazo by’uko batagira ibyiciro by’ubudehe byabafasha kwirihirira mituweli kuko ababyeyi babo babiyandukujeho.

Abana babyariye iwabo hari abagira amahirwe yo kwigishwa imyuga itandukanye

Nyirandikubwimana Janviere