Musanze: Ibisasu bibiri byasandariye mu mirima y’abaturage

Ibisasu hataramenyekana ababirashe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena, 2022 byaturukiye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi, ubuyobozi bwemeje aya makuru.

Ibisasu byaguye mu mirima y’ibireti i Musanze

Mu masaha y’igicamunsi mu kagari ka Nyabigoma, Umudugudu wa Gasizi haguye ibisasu bibiri mu mirima y’abaturage y’ibireti gusa hakaba hataramenyekana abarashe.

Ni nyuma y’uko habanje kumvikana urusaku rw’amasasu ahagana saa sita n’igice z’amanywa, rwumvikaniraga mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu nta muntu wakomerekejwe n’ibi bisasu cyangwa ngo bigire ikindi byangiza.

Ubutumwa buhererekanywa n’inzego z’umutekano buvuga ko “zikomeje gukurikirana kugira ngo hamekane abateye ibi bisasu.”

Mu kwezi gushize tariki 23 Gicurasi, 2022 ibisasu bitatu byaturutse muri Congo byarashwe mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze. Kimwe muri byo cyakomerekeje bikomeye uwitwa NIGENA Vestine wari uvuye mu murima, ibindi byangiza ibikorwa remezo birimo n’inzu.

U Rwanda rwahise rusohora itangazo risaba ko habaho iperereza kuri ibyo bisasu.

Hakurya muri Congo, hakomeje kubera imirwano ikomeye ingabo za Leta n’abazifasha bahanganyemo n’inyeshyamba za M23. U Rwanda rushinja Congo gucumbikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse no kuwuha ubufasha, ndetse amakuru avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bari kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo.

- Advertisement -

Congo n’igisirkare cyayo na bo bakomeje kumvikana bashinja u Rwanda gufasha M23, ndetse bakavuga ko ingabo z’u Rwanda ngo “ari zo bahanganye na zo.”

Gusa, ibi birego u Rwanda rubyamagana ruvuga ko ari uburyo Congo ihunga ibibazo byayo igashaka kubushyira ku Rwanda.

UMUSEKE.RW