Nyamagabe: Abantu batazwi barashe bica umushoferi n’umugenzi

Abagizi banabi barashe imodoka  itwara abagenzi, umushoferi n’umugenzi bahasiga ubuzima. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2022 nibwo byabaye.

Pariki ya Nyungwe (Photo Internet)

Ahagana saa munani z’amanywa abagizi ba nabi barashe imodoka itwara abagenzi bica umushoferi n’umugenzi abandi bantu batandatu barakomereka.

Polisi y’igihugu yasohoye itangazo rivugako imodoka yavaga mu Mujyi wa Kigali ijya mu Karere ka Rusizi  yageze mu Murenge wa Kitabi, mu Karere ka Nyamagabe iraswaho n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Itangazo rivuga ko hakekwa abo mu mutwe w’inyeshyamba za FNL bambutse umupaka.

Umushoferi n’umugenzi umwe bahasize ubuzima abandi bantu batandatu barakomereka, bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Kigeme no mu bya Kaminuza i Butare, CHUB.

Police y’u Rwanda ivuga ko abakoze biriya bagishakishwa.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.R