Nyanza: Biyemeje guca imirire mibi n’ingwingira binyuze muri Operasiyo yiswe ‘One nine five’

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bufatanyije n’abafatanyabikorwa babo buravuga ko bwahagurukiye kurwanya imirire mibi mu bana bafite icyo kibazo bo muri aka karere kuko ari ikibazo kibahangayikishije

Buri mufatanyabikorwa yiyemeje kugira agace akurikirana kugirango ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana gicike burundu

Mu mwiherero w’igenamigambi rihuriweho mu kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana bo mu karere ka Nyanza abafatanyabikorwa, abayobozi ba komisiyo mu nama njyanama y’akarere n’abayobozi b’akarere bahuye bagamije guhuza imbaraga kugirango barwane n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko zimwe mu mpamvu zigaragara zituma umwana agira imirire mibi biterwa n’imyumvire y’ababyeyi gusa hakaba hanariho imiryango itabanye neza ifite amakimbirane.

Umwe ati“Akenshi ababyeyi ntibazi gutegura indyo yuzuye hakaba n’abadafite ayo mafunguro.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza, Gashonga Léonard avuga ko bo nk’abafatanyabikorwa bagabanye uduce buri mufatanyabikorwa akagira agace yitaho by’umwihariko anamenya ibyako kuburyo bizoroha kumenya ibiri muri ako gace.

Ati“Twe nk’abafatanyabikorwa ubu twiyemeje kongera umuvuduko kugirango ikibazo cy’imirire mibi mu bana gicike burundu.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko byagaragaye ko bahuje imbaraga n’abafatanyabikorwa babo imirire mibi bayirandura muri aka karere gafite abana 195 bari mu mirire mibi bityo bakaba bariyemeje kurandura iyo mirire mibi muri gahunda bise “One nine five.”

Ati“Turacyafite urugendo rurerure kuko mu myaka itanu ishize ntitwateye intambwe ndende kuko ntitwanagabanyije rimwe ku ijana yo kugabanya igwingira mu bana.”

Mayor Ntazinda akomeza avuga ko hari abana bahora bagaruka mu mirire mibi kuko mw’ibarura baherutse gukora mu kwezi gushize mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana basanze bafite abana 60 bari mu mirire mibi ikabije n’abandi 135 bari mu mirire mibi ari naho bakuye ko bitagomba kumara umwanya ahubwo bihaye ibyumweru bibiri kugirango abo bana babe babakuye mu mirire mibi mubyo bise “Operation one nine five”

Ati“Kugirango abo bana tube tubakuye mu mirire mibi ariko tunareba icyo twakora ngo abo bana ntibazagaruke mu mirire mibi ho kugira n’abandi bagaruka mu mirire mibi.”

- Advertisement -

Mu karere ka Nyanza hari abafatanyabikorwa 65 biyemeje kurwanya igwingira ry’abana riri ku rugero rwa 32,4% mu myaka itanu ishize bakaba bari ku rugero rwa 33% byibura mu mwaka wa 2024 bagomba kuba bageze ku rugero rwa 19%.

Muri aka Karere kandi buri mukozi ukora mu biro by’akarere hari Akagari yahawe agomba gukurikirana akamenya abana bariyo bafite ikibazo cy’imirire mibi akagikurikirana kikaba cyakemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko bafite urugendo rwo guca burundu igwingira n’imirire mibi mu bana

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza