Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore wari wamuhunze

Mu mudugudu wa Mukoni, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kwica umugore we no  gukomeretsa umwana we.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Mu ijoro  ryo ku wa 11 Kamena 2022 ahagana  saa tatu umugabo witwa Shumbusho Egide w’imyaka 50 y’amavuko bikekwa ko yakubise umugore we witwa Mukabugabo Francine  w’imyaka 47 y’amavuko bahoze  babana mu buryo butemewe n’amategeko amukomeretsa ku mutwe hejuru y’ijisho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi Murenzi Valens yabwiye UMUSEKE ko uyu muryango ubwo wabanaga wari mu makimbirane.

Ati “Yafungiwe icyaha cya Jenoside, afunguwe asanga umugore yabyaranye na murumuna w’umugabo (umugabo wabo) amakimbirane ahera ubwo kuko bari bafite umwana mukuru rero ahita ajyana nyina bari bamaze nk’imyaka itatu batabana.”

Gitifu Murenzi yakomeje avuga ko umugabo yasanze aho umugore yari yaramuhungiye arasuhuza bisanzwe baramufungurira atera amahane akubita umugore we inkoni anakomeretsa umwana we w’imyaka 12 y’amavuko.

UMUSEKE wamenye amakuru ko bari bafitanye abana bane, bikimara kuba abaturage batabaye umugabo ariruka arabacika, umugore bamutwara kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi nyuma bamwohereza ku Bitaro bya Nyanza agezeyo ahita apfa.

Abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze uriya mugabo yafashwe ashyikirijwe RIB sitasiyo ya Kibirizi kugira ngo akurikiranwe.

Gitifu Murenzi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ari yo bigaragara ko ari intandaro y’imfu za hato na hato kandi babona biri kubaho bakabibwira ubuyobozi hakiri kare bukabagira inama

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -