Nyanza: Umusore yatawe muri yombi akekwaho kwica ihene 4 z’umukecuru

Mu Mudugudu wa Nzoga, mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa umusore watawe muri yombi akekwaho kwica ihene 4 z’umukecuru.

Uyu musore yafashwe ku gicamunsi saa cyanda n’igice

Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022 abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bafashe umusore  witwa Nzayisenga w’imyaka  23 y’amavuko aho bikekwa ko yari amaze  kwica ihene 4 z’umukecuru witwa Nyirabasatsi Julia w’imyaka  72 y’amavuko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko uriya musore yari agamije kuziba.

Ati “Bikekwa ko yari agamije kuziba bibanzirizwa n’ubugome bwo kuzica.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya musore yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi iri Kibirizi muri aka karere ka Nyanza.

Gitifu Muhoza Alphonse yakomeje avuga ko uriya musore atari azwi muri uriya mu Mudugudu, kandi ko nta makimbirane yari azwi ari hagati ye n’umukecuru wiciwe ihene.

Ati “Turashimira abaturage bagize uruhare ukekwa agafatwa bityo bakomeze bicungire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza