Nyaruguru: Abiga mu ishuri ribanza ry’i Huye beretswe ikizababera urufunguzo rw’ubuzima

Abanyeshuri biga ku ishuri ribanza  ryo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye basabwe kwiga neza  bashyizeho umwete kandi bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazagire ejo hazaza heza, kuko aribo bazavamo abayobozi b’ejo.

Abasaga 40 biga ku ishuri ribanza rya New Light Complex Academy mu Karere ka Huye bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Nyaruguru

Abo banyeshuri biga mu ishuri rya New light complex academy basaga  40 bagiriwe iyo nama ubwo bakoreraga urugendoshuri mu Karere ka Nyaruguru ku wa Kabiri w’iki Cyumweru baherekejwe na bamwe mu barezi babo, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri, urwo rugendoshuri  rwari rugamije kubafasha gutyaza ubwenge  birebera n’amaso ibyo  basanzwe biga mu ishuri.

Umuyobozi w’iryo shuri Mugwaneza Edouard, yavuze ko bahisemo gusura Akarere ka Nyaruguru kuko kari gutera imbere mu bikorwa remezo mu gihe gito.

Yagize ati “Mu masomo twigisha abana arimo uburere mboneragihugu, ibidukikije, ibikorwa remezo, twatekereje gusura akarere ka Nyaruguru kuko kari gutera imbere mu bikorwa remezo kugira ngo abana birebere bya bindi basanzwe bigishwa.”

Uriya muyobozi yakomeje avuga ko ari bigamije kubakangura mu mutwe kugira ngo batangire guhitamo ibyo baziga n’ibyo bashaka kuba hakiri kare.

Mu Karere ka Nyaruguru basuye ibitaro bya Munini basobanurirwa uko bitanga serivise z’ubuvuzi, basuye kandi Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho basobanurirwa amabonekerwa yahabereye.

Igiraneza Gift wiga mu mwaka wa Gatanu yavuze ko yungutse byinshi ku myemerere ye mu iyobokamana.

Ati “Nungutse byinshi ku myemerere yanjye kuko twasobanuriwe uko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa; ikindi badusobanuriye ni uko akarere ka Nyaruguru gakora n’uko gateye imbere mu gihe gito kubera imiyoborere myiza.”

Micomyiza Pamella Tessy wiga mu wa Kane yavuze ko yifuza kuzaba muganga bityo akaba yishimiye gusura Ibitaro bya Munini

- Advertisement -

Ati “Kuko nifuza kuzaba muganga nkajya mfasha abantu barwaye nishimiye gusura ibitaro badusobanurra uko bakira abarwayi bakabavura.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Murwanyashyaka Emmanuel, yasabye abo banyeshuri gukomeza kwiga neza bashyizeho umwete ariko bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo ibyo biga bizabagirire akamaro, bikagirire n’igihugu muri rusange.

Ati “Icyo mwaba mwize cyose kivuye mu bitabo mugerekeho n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura kandi mugerekeho kumvira no kubaha abantu bose ntawe musuzuguye.”

Ishuri ribanza rya New Light Complex Academy ryigamo abana barenga 180.

Bageze ku Mbuga y’amabonekerwa basobanurirwa uko Bikiramariya yahabonekeye
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye abo banyeshuri gukomeza kwiga neza bashyizeho umwete

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru