Nyirabashyitsi Judith agiye kujya mu butoza agahagarika gukina

Mu Rwanda, hari kugaragara bamwe mu bakinnyi basoza gukina umupira w’amaguru, bagahitamo kuwugumamo ariko biciye mu gutoza ababa bakiri mu kibuga. Nyuma ya Ntagisanimana Saida uherutse guhagarika gukina muri AS Kigali WFC agatangira gutoza, ugiye gukurikiraho ni umunyezamu Nyirabashyitsi Judith umaze igihe mu kibuga.

Nyirabashyitsi Judith asanzwe abanzamo mu Ikipe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda

Uyu munyezamu, yagiriwe inama n’umwarimu w’abatoza, Higiro Thomas utoza abanyezamu ba AS Kigali FC, amwibutsa ko imyaka iri kumusiga kandi akwiye gutangira gutekereza kuri ejo he hazaza hakiri kare.

Higiro aganira na UMUSEKE, yavuze ko ikumuraje inshinga ari ugufasha abanyezamu bakuru yaba mu bagabo cyangwa mu bagore, akabagira inama yo kugana gutoza inzira zikiri nyabagendwa kugira ngo bategure ejo habo hazaza.

Ati “Nyuma ya Ndoli, nari natekereje ko nakoresha na Judith kugira ngo nawe atangire hakiri kare. Ni byiza kugira umutoza w’abanyezamu w’umugore mu makipe y’abagore aho kuzana umugabo. Nawe naramwegereye kandi yanyemereye ko agomba gutangira amahugurwa. Dufite abatoza bake b’abanyezamu kandi ntabwo dukunda kubona amahugurwa menshi.”

Uyu mwarimu w’abatoza, yakomeje avuga ko biba byiza kwinjira mu mwuga wo gutoza ukiri muto kugira ngo utangire gutegura ejo hazaza hawe hakiri kare kandi inzira zikigendwa.

Ati “Aba banyezamu bari gusoza gukina bafite amahirwe menshi. Iyo utangiye gutegura ejo hawe hakiri kare, ni wowe bifasha. Njye niteguye kuzabaha ubumenyi kandi nta kiguzi mbasabye.”

Gusa n’ubwo uyu mwarimu w’abatoza avuga ibi, kugeza ubu mu Rwanda haracyari ikibazo cy’amahugurwa make ugereranyije n’ibindi bihugu.

Uyu munyezamu yemereye UMUSEKE ko yiteguye gutangira kwigira ubutoza.

Ati “Yego ngiye gutangira kwiga gutoza mu Irebero Goalkeeper Training Center. Ntegereje ko Thomas ampa gahunda.”

- Advertisement -

Abandi bakinnyi baherutse kuva mu kibuga mu minsi ishize bagatangira kwigira gutoza, ni Uwimana Abdoul wamenyekanye nka Gakara muri Rayon Sports, Lomami André wakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports na APR FC, Tuyisenge Pekeyake uzwi nka Pekinho n’abandi.

Judith agiye gutangira kwigira ubutoza

UMUSEKE.RW