Perezida Kagame ni umufana ukomeye wa Golden State Warriors

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Golden State Warriors yegukanaga igikombe cya Karindi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatewe ishema n’ikipe afana ya Golden State Warriors yegukanye shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izwi nka NBA.

Golden State Warriors yegukanaga igikombe cya Karindi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kanama 2022, nibwo hakinwaga umukino wa nyuma wa shampiyona ya NBA, maze mu mukino w’ishiraniro wahuzaga Boston Celtics na Golden State Warriors uzakurangira Warriors itsinze Boston amanota 103 kuri 90.

Iki gikombe cya 7 Golden State Warriors yegukanaga cyashimishije abatari bake hirya no hino ku Isi basanzwe ari abakunzi b’umukino wa Basketball, ni insinzi kandi yashimishije Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ikipe yange ya Warriors, yegukanye NBA 2022. Mwakoze cyane.”

Perezida Kagame kandi yishimiye ko Stephen Curry wabaye umukinnyi mwiza  bita MVP,  watsinze ingunga amanota 34 akanatanga imipira 7.

Stephen Curry ni we wabaye MVP

Ikipe ya Golden State Warriors ni igikombe cya yegukanye cya kane mu myaka umunani ishize.

Umutoza wa Golden State Warriors, Steve Kerr nyuma yo kwegukana igikombe yashimiye ikipe ya Celtics ku mukino mwiza yagaragaje, yanashimiye kandi  abakinnyi be bamufashije kwegukana igikombe barimo Stephen Curry, na Lebron James. Gushyira hamwe nk’ikipe ngo biri mu byabafashije kwegukana iki gikombe.

Golden State Warriors yari ihagarariye igice cy’Uburengerazuba aho yageze muri ½ cya Play-offs itsinze Memphis Grizzlies amanota 110 kuri 96.

Golden State Warriors yegukanye NBA 2022

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

- Advertisement -