Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres -AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, Perezida wa Republika y’uRwanda,Paul Kagame yakiriye mu biro bye,Elen De Generes.
Perezida Paul Kagame yakiriye Ellen DeGeneres
Ibiro by’umukuru w’Igihugu ntabwo byashyize hanze ibyaganiriweho ku mpande zombi.
 Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter by’ibiro by’umukuru w’Igihugu yerekana uyu mushakashatsi ari kumwe n’umugore we na Minisitri w’Ibidukikije ,Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc ndetse n’Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ,Akamanzi Claire.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7Kamena 2022,mu Majyaruguru y’uRwanda mu Karere ka Musanze, hatashywe  iKigo cya Ellen DeGeneres Campus cy’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga.

Ni Ikigo cyubatswe n’abakozi barenga 2400, kigatwara miliyoni 15$.

Ni ikigo kigezweho kigizwe n’inyubako zitandukanye zirimo eshatu z’ingenzi zirimo izajya ikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo twazo, imiterere yazo, imibanire yazo n’ibindi.

Minisitri w’Intebe Dr  Edouard Ngirente ubwo ku munsi w’ejo yatahaga ku mugaragaro icyo kigo, yashimiye buri umwe wagize uruhare kugira ngo cyubakwe kuko cyahaye Abanyarwanda akazi.”

Yagize ati“Kuva iki Kigo cyatangira, twabonye impinduka nyinshi ku miryango igituriye muri aka gace. Mu izina rya Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, turabashimira Ellen na Portio ku buryo mukunda u Rwanda n’umuhate wanyu wo kurengera ingagi zo mu misozi ndetse no gukomeza gushyigikira akazi gakomeye ka Dian Fossey.”

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kuba iki kigo gitashywe ari intangiriro zo kwagura amarembo y’ubukerarugendo.

Yakomeje ati“Ubukungu buturuka ku bukerarugendo ntibushobora kwiyongera, urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane Ingagi rutabungabunzwe. Bivuze ko iki kigo dutashye ku mugaragaro kuri uyu munsi, Ellen na Portia bagizemo uruhare rukomeye; tugifata nk’urugendo rushyashya dutangiye, rufungurira amarembo abandi bafatanyabikorwa n’abashoramari, mu guteza imbere Ingagi zo mu Birunga no kubungabunga urundi rusobe rw’ibinyabuzima birimo n’inyamaswa ziyibamo”.

- Advertisement -

Icyo Kigo cy’Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu misozi miremire, cyubatswe na Ellen DeGeneres, icyamamare cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu itangazamakuru, akaba azwi cyane mu kiganiro “The Ellen DeGeneres Show”.

Ellen DeGeneres yatangiye kucyubaka mu mwaka wa 2018, agihawe nk’impano n’umufasha we Portia de Rossi, kikaba cyaruzuye gitwaye Miliyoni 15 z’Amadolari ya Amerika.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW