Perezida Kagame yakiriye Patricia Scoltland n’uhagarariye BAD

Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame, ku munsi w’ejo tariki ya 21 Kamena 2022, yakiriye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth baganira  byinshi ku nama ya CHOGM , nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Perezida Kagame Paul na n’Umunyamabanga w’Umuryango wa Commonwealth,Patricie Scotland

Ni inama yatangiye ku cyumweru, itangira, urubyiriko rwo muri uyu muryango ruganira byinshi ku mahirwe n’inzitizi bagihura na zo.

Iri huriro ryakurikiwe n’iry’abagore ryabaye kuwa mbere tariki ya 20 Kamena, ryitabiriwe kandi na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga w’Umuryango wa Commonwealth,Patricie Scotland, wakiriwe na Perezida Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida KAgame mu biro bye yakiriye Patricie Scotland baganira ku nama ya CHOGM ikomeje kubera iKigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kandi ko ku munsi w’ejo,Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere,BAD,Umunya-Nigeria,Akinwumi Adesina.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntabwo byatangaje icyavuye muri ibyo biganiro ariko muri Gashyantare uyu mwaka uyu muyobozi yari yagananiriye na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu, na Perezida Kagame w’uRwanda,  ku mushinga w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya Moshi, uzahuza ibihugu byombi n’ibyo mu Karere.

Mu mugambo icyo gihe yari yashyize ku rukuta rwa twitter, Adesina yari yatangaje ko “Turi gukorana na Perezida Kagame hamwe na Perezida Suluhu mu kwihutisha umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Tanzania,uRwanda,uBurundi,na RDC.Hamwe n’imiyoborere n’icyerekezo cyabo tuzabigeraho.”

Ku munsi w’ejo kandi ni umwe mu bitabiriye ihuriro ry’ubucuruzi mu nama ya CHOGM, ndetse anagaragaza uruhare rw’ ubuyobozi bwiza mu kwihutisha iterambere ry’abagize Commonwealth.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD,Umunya-Nigeria,Akinwumi Adesina.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -