RDC: Hashyinguwe iryinyo rya Lumumba mu birori by’akataraboneka

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022 bizihije umunsi w’ubwigenge ku nshuro ya 62. Uyu munsi waranzwe n’ishyingurwa rya Minisitiri w’intebe wa mbere wa Kongo, Patrice-Emery Lumumba, wishwe mu 1961.

Gushyingura Patrice Emery Lumumba byabaye mu birori byagatangaza

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Congo-Brazaville Denis Sassou Ngouesso na Perezida Felix Tshisekedi.

Abaperezida ba Sena n’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’intebe, abagize guverinoma ndetse n’abahagarariye ibigo bikomeye bitabiriye iki gikorwa ku rusengero rwa Lumumba rwashyizwe ahitwa Limete i Kinshasa.

Uyu muhango n’icyiciro cya nyuma cy’urwibutso rwa Patrice Emery Lumumba, igihugu cyose cyahaye icyubahiro intwari yigihugu, umwe mu babyeyi b’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Nyuma yimyaka 61 yishwe ntihigeze habaho gushyingura iyi ntwari ya Congo na Afurika muri rusange yaharaniye kwigobotora ubukoloni bw’intwaro y’Ababiligi.

Abahanga mu by’amateka bavuga ko ibisigazwa bye bitigeze bigaragara, byerekana ko umurambo wa Lumumba washyizwe muri aside.

Kuwa mbere tariki ya 20 Kamena 2022 nibwo Ububiligi bwasubije RD Congo n’umuryango wa Lumumba iryinyo rye.

Iri ryinyo n’iryo ryashinguwe mu cyimbo cy’umurambo wa Patrice- Emery Lumumba utarabashije kuboneka.

Iryinyo rya Lumumba ryageze ku wa gatatu, 22 Kamena i Kinshasa. Yahise yerekeza i Tshumbe, mu mujyi mushya wa Lumumbaville witiriwe izina rye mu Ntara ya Sankuru.

- Advertisement -

Ku wa gatanu, 24 Kamena, bavuye Sankuru berekeza Kisangani. Ku cyumweru tariki ya 26 Kamena nibwo ibisigazwa byavuye i Kisangani byerekezwa Lubumbashi. Aho hantu, iryinyo rya Lumumba ryakiriwe mu cyubahiro na Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, abayobozi b’intara n’abayobozi ba gakondo mu muryango Lumumba akomokamo.

Ku wa mbere, tariki ya 27 Kamena nibwo iriryinyo riri mu isanduku nini ryavanywe i Shilatembo rijyanwa i Kinshasa.

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 29 Kamena, Joseph Okito na Maurice Mpolo, inshuti ebyiri za Patrice Emery Lumumba bagizwe intwari z’igihugu mu  bahabwa ipeti ry’ Abasirikare bakuru” mu rwego rw’igihugu mu cyiciro cy’intwari z’igihugu Kabila-Lumumba.

Icyunamo mu gihugu hose cyashyizweho kuva ku ya 27 kugeza ku ya 30 Kamena muri RDC.

Perezida Sasou Ngouesso wa Cono Brazaville na mugenzi we wa RD Congo Antoine Felix Tshisekedi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW