Rubavu: Urujijo ni rwose ku irengero rya Mudugudu umaze icyumweru abuze

Mutezimana Jean Baptiste w’imyaka 67 usanzwe ari umuyobozi w’umudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu urujijo ni rwose kuko iminsi ibaye 7 umuryango we waramuburiye irengero bagakeka ko yafunzwe n’ubuyobozi.

Iminsi ibaye irindwi Mudugudu muri Nyakiriba aburiwe irengero

Uyu musaza ngo haje imodoka imutwara avuye kuri SACCO gutanga amafaranga ya mituweli z’abaturage yari yarakusanyije, ifatwa rye umuryango we ukarihuza n’umuvuzi gakondo wateje abanyamakuru inzuki yaje kuvura. Ni mu gihe ariko iyo bahamagaye telefone ye asubiza ijambo rimwe ati “Ndaje, ndi hafi.”

Ngizwenayo Innocent ni umugabo wubatse, avuga ko bakeka ko se yaba yarafunzwe n’ubuyobozi bagendeye ku muvuzi gakondo wari waje kumuvura n’umugore we kandi uyu musaza atari anahari.

Ati “Narimfite umuryayi mu rugo yaje kuvura ariko haje kuza abanyamakuru batunguranye ntazi aho baturutse aribwo hajemo icyo kibazo cy’inzuki. Hashije iminsi itageze kuri ine twabuze umusaza wo mu rugo batubwira ko bagiye kumufunga azira ikibazo cy’inzuki kandi muganga arahari. Umusaza arafunze twazengurutse amasitasiyo yose twaramubuze.”

Ngizwenayo Innocent akomeza agira ati “Uwo munsi yari yiriwe mu bya mituweli bamufashe avuye kuverisa amafaranga kuri SACCO , amaze iminsi irindwi abuze. Telefone y’umusaza kubera yari code y’umudugudu nimero icamo ijambo avuga ni rimwe ndaje, ndi hafi ndaje. Turibaza nk’inzego z’umutekano n’ubuyobozi budufasha iki ngo tubone uyu musaza niba ari icyaha yaba yarakoze agihanirwe n’amategeko ariko ntituyoberwe irengero rye.”

Niyibeshaho Solange ni umukazana wa Mutezimana Jean Baptiste waburiwe irengero, avuga ko abantu aribo bababwiye ko bamutwaye azira umuganga wari waje kumuvura n’umugabo we.

Yagize ati “Abantu bahuriye mu nzira ntibageze no mu rugo asa n’ubaherekeje, ikintu cyambabaje nuko bavuze ngo bamutwaye kubera uwo muganga waje mu rugo afite ubwirinzi ngo nibyo bamutwariye. Ntiyari mu rugo yajyanye amafaranga ya mituweli, ari abafata kuki batafata umutware wanjye akavuga muganga aho yamuvanye. Twagiye Kanama , Byangabo na Gisenyi Turamubura. Abaturanyi nibo batubwiye ko babonye imodoka ya RIB imutwaye ariko twe ntayo twabonye.”

Umutaranyi wabo Mukeshimana Chantal avuga ko bafite ikibazo cy’irengero rya Mudugudu wabo kandi uwo muganga bikekwako yafungiye yitaba telefone akavuga ko atumijwe yaza kwisobanura.

Ati “Uwo muganga ngo aturuka Tanzania, ntiyigeze abangamira abaturage. Twe ikibazo dufite nk’abaturage ni ukuba umuganga ahari bamuhamagara akitaba akavuga ko ubuyobozi bumushatse yaza akisobanura kuko afite ibyangombwa, ahubwo tukibaza kuba baradutwariye Mudugudu kandi ubwo buvuzi buba atari ahari, yaratashye akabibwirwa nk’abandi. Nyuma y’iminsi ingahe twumva ngo bamutwaye ariko ntituzi aho ari ahubwo abayobozi bamufasha kumudushakira.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko ibura ry’uyu mudugudu nabo babimenyeshejwe ariko birinze kugira icyo babivugaho kuko batazi niba hari icyo akurikiranyweho, gusa bamenyesheje inzego zitandukanye ngo bamushakishe.

Ati “Tukimara kubimenya avuganye n’umuyobozi w’umurenge nawe avuga ko atazi ahantu ari, nk’ubuyobozi twirinze kugira icyo dutangaza kuko hari igihe umuntu agenda ku mpamvu ze bwite akazaza kubona keretse nk’ubuyobozi tuzi ko hari ibyo akurikiranyweho cyangwa abazwa ariko ntabyo tuzi. Twamenyesheje inzego zitandukanye kugirango badufashe muri uko gushakisha. Twifashishije inzego z’umutekano kugirango badushakishirize nabo mu muryango, wanabaza ugasanga ntabyo baba bazi ariko ntawuburira mu Rwanda.”

Kambogo Ildephonse avuga ko ibura ry’uyu musaza ritahuzwa n’uwo muganga wari waje kuvura umwana we kuko nta tegeko ryaba rimuhanira uwaje kumuvurira umwana. Akavuga ko nk’ubuyobozi nabo bahangayikishijwe n’ibura ry’Umuyobozi w’Umudugudu.

Uyu muganga uhuzwa n’ibura ry’uyu musaza ni uwari waje kuvura umukazana we inda ye bavuga ko yari yararozwe atabasha kuva mu rugo, ubwo yari yaje kuvura nibwo hageze bamwe mu banyamakuru abateza inzuki ariho bahera bavuga ko ibura rye ryaba rishingiye.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW