Ruhango: Abikorera bubakiye inzu uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muhango wo kwibuka  abikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ruhango rwatashye inzu y’uwayirokotse wari umaze igihe arara mu gikoni.
Abikorera bo mu Karere ka Ruhango bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi bataha n’inzu bubakiye uwayirokotse.
Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Abikorera bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabanjirijwe n’igikorwa cyo gutaha inyubako y’uwarokotse wapfakajwe na Jenoside, yubatswe n’abagize urugaga rw’abikorera bo muri aka Karere ka Ruhango.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ruhango Twagiramutara Caliphan avuga ko bakusanyije inkunga yo kubakira uyu muturage warokotse, bamaze kumenya ko inzu yabagamo yasenywe n’ibiza bemeranywa ko umuhango wo kwibuka abikoreraga bishwe muri Jenoside kigomba kujyana no gutaha inzu y’uwarokotse udafite icumbi.
Ati “Niba umuturage ari ku isonga ntabwo twareka kuremera uwarokotse wanagizweho ingaruka na Jenoside  akaba yongeye gusenyerwa n’ibiza umwaka ushize wa 2021.”
Mukangenzi Thèrese  wo mu Mudugudu wa Rwinkuba, mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Ruhango, avuga ko kuva inzu ye imaze gusenywa n’ibiza nta handi hantu yari afite ho kuba usibye kujya mu gikoni.
Ati “Kugira ngo ibi bigerweho ndabikesha imiyoborere myiza y’Umukuru w’igihugu kuko mbonye aho ndambika umusaya.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  vuga ko Jenoside yakorewe abatutsi muri mata yo mu 1994 yatumye igihugu kibura amaboko akomeye y’abikorera n’abaturage muri rusange.
Yagize ati “Akarere ka Ruhango kari kazwi ko ari Umujyi w’ubucuruzi, gusa Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yabaye umwihariko wa Ruhango gusa kuko umubare munini w’abatutsi hirya no hino mu gihugu barishwe.”
Umuyobozi wungurije wa mbere w’urugaga rw’abikorera  mu Ntara y’Amajyepfo Kayitesi Immaculée avuga ko amahirwe abikorera bafite uyu munsi,  bakwiye kuyabyaza umusaruro bakubaka ibiramba baharanira kuba umuntu umwe, aho gucibwa intege n’amateka ya Jenoside yatumye abatutsi bicwa ari benshi.
Visi Perezidanti wa mbere muri PSF mu Ntara y’Amajyepfo Kayitesi Immaculée yasabye abikorera ko bakwiriye kuba umwe
Inzego zitandukanye zifatanyije n’abikorera mu muhango wo kwibuka
Mayor wa Ruhango Habarurema Valens n’abikorera batashye inzu y’uwarokotse Jenoside
Abikorera n’Ubuyobozi bw’akarere batashye inzu y’uwarokotse
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Ruhango Twagiramutara Caliphan avuga ko bakusanyije inkunga yo kubakira uwarokotse Jenoside wasenyewe n’ibiza
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango