Ruhango: Basabwe gucika ku mwanda no kurarana n’amatungo

Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye abaturage bakirarana n’amatungo ko bitera umwanda bigakurura n’uburwayi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yakebuye abararana n’amatungo abibutsa ko bitera umwanda n’uburwayi
Guverineri  Kayitesi Alice uyobora Intara y’Amajyepfo mu butumwa nyamukuru yageneye abaturage yibukije ko bagomba kugira Isuku umuco.
Kayitesi yabwiye abatuye Umurenge wa Ntongwe aho yakoreye umuganda ko mu ngendo zigamije gushishikariza abaturage kugira  Isuku, yakoze igenzura asanga hari bamwe bararana n’amatungo magufi cyane cyane.
Ati “Hari bamwe twasanze bararana n’ihene, ingurube, hafi  y’ibitanda byabo harimo inkoko n’inkwavu.”
Guverineri Kayitesi yavuze ko hari n’abubaka ubwiherero butujuje ibisabwa, bajya kwiherera bagashyira abafasha ku izamu kugira ngo bacunge ko abantu batababona.
Kayitesi avuga kandi ko hari n’abatoga umubiri ndetse ntiboze n’amenyo.
Abaturage basabwe kugira isuku aho barara, ubwuherero bwujuje ibisabwa. Bibutswa ko bihima aho guhima Gitifu.

Hari abajya mu bwiherero bagahamagara abo bashakanye kubabera abazamu bacunga abantu kugira ngo batabarunguruka.

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko aho imyumvire  igeze y’abaturage mu gutandukana n’amatungo ari heza ugereranyije nuko byari bimeze mu myaka ishize.
Nyirakimonyo Elodia yemera ko hari abakirarana n’amatungo nubwo we yabicitseho, agahamya ko hari n’abanga gukaraba umubiri wose bagahitamo koga mu mutwe gusa cyangwa amaguru yonyine.
Ati “Hari abafite iyo ngeso, Ubuyobozi bugomba guhozaho ijisho kugira ngo bumve akamaro ko kugira isuku.”
- Advertisement -
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka  Ruhango Rusiribana Jean Marie  yabwiye  UMUSEKE ko bakoze akazi katoroshye ko kwigisha abararanaga n’amatungo gutandukana nayo.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2017-2018  kugeza mu mwaka wa 2020 abarenga ibihumbi 10 bararanaga n’amatungo bahise bitandukanya nayo, hasigara umubare mukeya.”
Rusiribana avuga ko bagiye gutangira irindi barura kugira ngo hamenyekane abandi bashya bakirarana nayo, akavuga ko iryo barura bateganya gukora ariryo rizongera kugaragaza abandi bagifite iyo ngeso.
Mu gikorwa cy’umuganda Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye abaturage ko nta n’umwe urarana n’Inka nkuko byahoze mu bihe bishize.
Guverineri Kayitesi Alice yabwiye abaturage ko hari abazirika Ihene, ingurube n’inkwavu hafi y’ibitanda byabo
Guverineri Kayitesi Alice mu muringoti wo kurwanya isuri

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga