Ruhango: Umugore wakubiswe ishoka mu mbavu yaguye kwa muganga

Mu Murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana, mu Mudugudu wa Nyarusange I haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise ishoka, gusa amakuru yaje kugirwa ibanga ariko nyuma uwakubiswe agwa kwa muganga.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Umugabo witwa YIRIRWAHANDI Kimonyo w’imyaka 38 y’amavuko arakekwaho gukubita umugore we  ishoka mu mbavu, umugore we bakaba  babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyakwigendera  yitwa MUKESHIMANA  Clemantine w’imyaka 25 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko bapfaga amakimbirane yo mu rugo.

Ati “Ubusanzwe bari bafitanye amakimbirane bishoboke ko ari yo yateye urwo rupfu, RIB yatangiye iperereza.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mugore ashobora kuba yarakubiswe ishoka ku wa 10 Kamena, 2022 icyo gihe biba nta buyobozi bwigeze bumenyeshwa ayo makuru.

Bikimara kuba uwakubiswe yahukaniye kwa sebukwe na bo ntibabivuga.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena, 2022 nibwo uwo mugore yamujyanwe ku Kigo Nderabuzima  cya  Ruhango na bo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhango ari naho yapfiriye.

Amakuru akimenyekana irondo ry’umwuga ryahise rijya kureba ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi arafatwa akaba yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ruhango, niho afungiye.

- Advertisement -

Nyakwigendera yasize abana 2 yabyaranye n’uwo mugabo.

Mayor Habarurema yasabye abaturage kwirinda amakimbirane abibutsa ko atagomba guhoshwa no kubabazanya, asaba imiryango koroherana haba ikibazo bakakiganiraho kuko ari byo by’ingenzi.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango