Abo mu Mirenge y’ibyaro barataka kutagira imodoka rusange

Muhanga: Abatuye n’abakorera mu Mirenge iherereye mu Majyaruguru y’Akarere bavuga ko gutega imodoka zijyayo bibahenda, iyo bashatse kujya cyangwa kuvayo babishyuza amafaranga nk’ayo abagenzi bajya iRusizi batanga.

Abagaragaza ikibazo cy’ibura ry’imodoka rusange zitwara abagenzi ni abatuye ndetse n’abakorera mu Murenge wa Kibangu, Nyabinoni,Rongi na Kiyumba.

Bamwe muri aba baturage n’abakozi bakorera muri iyo Mirenge, bavuga ko iyi bashatse kuza mu Mujyi wa Muhanga, babura imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bikabasaba gutega izo abantu ku giti cyabo bakabishyuza 6000 frw kugenda no kugaruka.

Bakavuga ko hari nubwo batazibona bagatega moto zibaca amafaranga angana na 7000frw kugenda gusa.

Mbarushimana Pie avuga ko aho gutega imodoka ijya cyangwa iva iKibangu na Nyabinoni umugenzi yatega imodoka ijya iRusizi kuko ibiciro by’imodoka bijya kungana.

At”Jye nahitamo kujya mu Karere ka Rusizi kuko usibye ibiciro n’umuhanda ujyayo ari mwiza kuruta ugana muri iyi Mirenge ya Ndiza.”

Umwe mu bakozi b’Umurenge wa Kibangu utashatse ko amazina ye ashyirwa mu nkuru, avuga ko amafaranga leta ibahemba bayagabanira hagati n’imodoka z’abantu ku giti cyabo babishyuza iyo bagiye cyangwa bavuye mu Mujyi wa Muhanga berekeza mu kazi.

Uyu mukozi wa leta akifuza ko hashyirwa umurongo w’imodoka zikorera muri ibi bice.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushaka uko imihanda ijyayo itunganywa bafatanije n’izindi nzego bireba.

- Advertisement -

Ati “Tuzakomeza gushaka uko imihanda yatunganywa ku bufatanye n’ izindi nzego bireba bityo banatinyure abikorera gushora Imari mu bwikorezi  muri kiriya cyerekezo.”

Cyakora abatuye muri iyo Mirenge bavuganye na UMUSEKE bavuga ko bafite ishingiro yo gusaba ubuyobozi bw’Akarere kubasabira imodoka rusange, kuko muri ibi bice Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabahaye Ibitaro, Ishuri ry’Imyuga ry’icyitegererezo ndetse n’Umuriro w’amashanyarazi.

Ibitaro na byo bubakiwe n’Umukuru w’igihugu
Amashuri bubakiwe na Perezida Kagame

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.