Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Rulindo: Umugore yicanwe n’abana be babiri umwe yari afite imyaka 3

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2022/06/30 4:09 AM
A A
3
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, abaturage basanze imirambo y’umugore w’imyaka 27 n’abana be babiri ndetse n’ishoka ibari iruhande bikekwa ko bishwe n’umugabo wari warinjiye uyu mugore amuziza kumufuhira.

Abaturage baguye mu kantu basaba uwishe bariya bantu gukurikiranwa

Abaturanyi ba banyakwigendera witwa Musengimana Gaudelive wari utuye mu Mudugudu wa Gakobo mu Kagari ka Mberuka mu Murenge wa Rukozo mu Karere ka Rulindo, babwiye Radio TV/One ko uyu mubyeyi n’abana be babaherukaga kubabona ku wa Gatanu w’icyunweru gishize.

Related posts

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM

Umwe mu baturanyi, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Kamena yumvise ingurube yo muri aba baturanyi itaka isa nk’iyishwe n’inzara, ayishyira ubwatsi asanga inzu ikinguye arebyemo imbere ahita abona imirambo, uw’umugore n’iy’abana be babiri ndetse hagati yabo harimo ishoka.

Uyu muturage yagize ati “Nasanze hakinguye mpamagaye mbura unyikiriza ni ko guhagarara mu mbuga ndebye mu nzu mbona hagaramyemo umuntu ni ko gusubira inyuma nagiye ndi kurira.”

Yahise ajya kumenyesha abandi baturage, na bo bahita bitabaza inzego z’ubuyobozi zihutira kuhagera zisanga ni uyu mubyeyi n’abana be bapfuye.

Aba baturage bavuga ko bashenguwe n’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturanyi babo by’umwihariko aba bana bari bakiri bato.

Bavuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe afite umugabo babanaga mbere akaza kujya gushakishiriza imibereho mu Mujyi wa Kigali, akaza kwinjirwa n’undi mugabo wamufuhiraga cyane.

Nanone kandi umugabo w’isezerano w’uyu mugore, na we ngo yari aherutse kumusaba kumusinyira ngo agurishe umurima ariko amubera ibamba.

Aba baturage bavuga ko ubugizi bwa nabi muri aka gace buri gufata intera, basaba ko abishe uyu mugore n’abana be bakwiye guhanwa by’intangarugero.

Undi muturage yagize ati “Kandi umuntu nakora n’icyaha, bamuhane tubibone, ubundi aba bantu impamvu bahorana ibi bintu ni uko n’ubu abantu bamaze iminsi bapfa bose, n’abo bajyanye barabagarura.”

Aba baturage bavuga ko hari umuturage wo muri aka gace wari uherutse kwicwa ariko abaketswe kubigiramo uruhare bafunzwe bagahita bafungurwa.

Undi muturage ati “Mu minsi micye barabafunguye baragaruka none ubu bari kurya we yaraboze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith waganirije abaturage bo muri aka gace, yavuze ko bibabaje, aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru ku ngo zirimo amakimbirane kuko ibibazo nk’ibi akenshi ari yo biba bishingiyeho.

Ati “Ibyo kwinjirwa na byo hakaziramo abandi bagabo bajyaga bakimbirana, mubibona namwe mubizi, mwakoze iki? None ubu turimo turarizwa n’ibyabaye, imirambo itatu koko mu rugo rumwe irimo uruhinja nk’uru.”

IVOMO: Radio10

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

U Rwanda rwasabye ko MONUSCO ihagarika gukorana n’igisirikare cya Leta ya Congo

Inkuru ikurikira

M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

Inkuru ikurikira
M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

M23 yigambye ko yafashe ikibuga cy’indege cya Rwankuba n’ibitaro byaho

Ibitekerezo 3

  1. citoyen says:
    shize

    Ni inkuru ibabaje cyane kubona ibibondo byicwa aka kageni. Ariko kandi umuntu akibaza icyakorwa kuri bene aba bagore n’akajagari kabo mu bagabo kuko biragaragara ko ariwe wakuruye izo rwaserera zose.

  2. kanuma says:
    shize

    Umuntu yakeka ko uwo basezeranye akamuta ariwe wamwishe n’abana,kugirango azafate imitungo yali afite.Tujye tubyemera ko Abantu bamwe barusha ubugome inyamaswa.Bajye bibuka ko ijambo ry’imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Kandi ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza (abicanyi,abarwana,ababeshya,abarya ruswa,abikubira,abasambanyi,abajura,abatwarwa n’iby’isi gusa ntibashake imana,etc…).It is a matter of time kandi uwo munsi uri hafi.

  3. Kamanzi Elie says:
    shize

    Dukeneye amasengesho kbs
    Harumwana uherutse kwicwa na Mukase
    Bidateye 2 undi arapfa yishwe numukozi
    None Aba nabo barapfuye.
    Rwanda weee.
    Mana tubabalire.

Inkuru zikunzwe

  • Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma bitamugoye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • AS Kigali yasubije Lt Gen Mubarakh Muganga

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize kanseri y’urwagashya

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Sandra Teta n’abana yabyaranye na Weasel bazanwe mu Rwanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • IBUKA yagiriye inama Past Kalisa urega mugenzi we gutanga ikirego muri RIB

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umunyamabanga wa Leta ya America, Anthony Blinken yageze i Kigali

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Padiri Muzungu uzwi cyane nk’Umwanditsi w’ibitabo yatabarutse ku myaka 90

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Uwahoze ayobora ishuri rya ILPD yasabwe gukomeza gukorana n’abamusimbuye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

Ruhango:  Umugabo arakekwaho kwica umugore wari uje kumwaka amafaranga ya Mituweli

2022/08/17 9:42 PM
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

2022/08/17 3:01 PM
Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

Rwanda: Mu gihe kitageze ku myaka ibiri ibyamamare bine bimaze kwitaba Imana

2022/08/17 2:56 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010