Rulindo: Umuyobozi w’ikigo arakekwa kwiba ibikoresho by’ishuri

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Karengeri (EP.karengeri) witwa Nziza Bernard , risanzwe riherereye mu Mudugudu wa  Kiziba Akagarika Karengeri mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo, arakekwaho kwiba intebe z’iryo shuri akazigurisha n’umucuruzi nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabibwiye UMUSEKE.

Ibiro by’Akarere ka Rulindo

Ubuyobozi  bwatangaje ko uyu murezi yaje gufatirwa mu nzira n’abashinzwe umutekano w’ikigo nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.

Nyuma haje gukorwa igenzura hagamijwe kureba niba ibikoresho by’ikigo birimo n’intebe byaba bihari , hamenyekana ko habura intebe , maze abaturage batanga amakuru y’aho yajyaga azigurisha niko kuzisangayo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Mutaganda Theophile,yabwiye UMUSEKE ko uyu mucuruzi yamaze gutabwa muri yombi mu gihe umuyobozi ukekwa kuzigurisha atarafatwa no nawe ashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Kuba yazijyaniraga umucuruzi byo ni byo kuko amakuru turacyayashakisha yose kuko ni ibintu byamenyekanye ari uko hakozwe iperereza ariko uwo mucuruzi yafashwe,ubwo dutegereje ko nuwo afatwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe yarasangsanywe imyitwarire itari myiza.

Yagize ati “Ni umudiregiteri bigaragara ko imyitwarire ye itari myiza ,afite uburyo ari gukurikiranwa mu buryo bwa Discipline mbese uburyo yitwara nk’umuyobozi w’ikigo ntabwo ari bwiza .Uretse ibyagaragaye hari ibindi byinshi byabanje  ku buryo dosiye ye ku rwego rw’imyitwarire irimo inakurikiranwa.”

Yagiriye inama abandi barezi kwitwara neza kugira ngo babere intangarugero abo bigisha.

Yagize ati “ Ubundi  uburezi ni akazi umuntu akora,  abo barera babareberaho, bagomba kwitwara neza ku buryo iyo bitwaye neza bituma n’abo barera nabo basa nk’aho baba intangarugero kuri bo .Ikindi iyo umuntu ari umuyobozi agomba kumva ko ahagarariye inyungu rusange  akabikora , abikorera abo abashinzwe nta byitiranye nk’aho ari umutungo we.”

- Advertisement -

UMUSEKE wamenye amakuru ko yari amaze umwaka umwe ayobora icyo kigo kuko mbere yayobora ishuri ribanza rya Murambi riri mu Murene wa Bushoke nabwo agaragaraho imyitwarire mibi.

Kugeza ubu umucuruzi ukekwa kugura izo ntebe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya  Kajevuba mu gihe umuyobozi w’ikigo agishakishwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW