Rwanda: Abagurisha Bibiliya bazamuye ibiciro bitwaje intambara yo muri Ukraine 

Abacuruza bakanagurisha ibitabo bya Bibiliya bavuga ko ibiciro by’ibi bitabo byikubye inshuro 3 bitewe n’intambara ibera mu Gihugu cya Ukraine. 
Bibiliya zifite ibara ry’umutuku mbere zaguraga ibihumbi 5500 ubu abazigurisha bazitangira 10000

Hashize igihe Abakristo bitotombera izamuka rikabije ry’ibiciro bya Bibiliya bakifuza ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wita kuri iki kibazo.

Aba bakristo bavuga ko Bibiliya bafite zimaze gusaza bakavuga ko batunguwe no kubona Bibiliya  baguraga ibihumbi 5500 igura 10000 FRW.

Bakavuga ko  ihenze  bayiguraga ibihumbi 13 ubu ikaba igura 40000 FRW.

Mukanyandwi Esther umwe mu bakristo bo mu Itorero ADEPR mu Karere ka Kamonyi avuga ko abasirimu basigaye bitwaza telefoni ngendanwa bagiye gusenga, bakavuga ko ibi biruta kujyana Bibiliya ishaje.

Ati “Kujya mu Rusengero udafite Bibiliya bitera ipfunwe ku bakristo birushaho kuba bibi iyo witwaje iyacitse kuko igaragara nabi.”

Bamwe mu bazigurisha batifuje ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru bavuga ko bazamuye ibiciro bitewe n’intambara yashojwe n’Uburusiya muri Ukraine kuko kuva yatangira ibitabo bya Bibiliya ku isoko byahise bigabanuka.

Usibye iyo ntambara bakavuga ko yabanjirijwe n’icyorezo cya COVID 19 cyakomye mu nkokora abazivanaga mu gihugu cya Koreya y’Epfo bahagaze.

Umwe yagize ati “Nubwo izo tugurisha zihenze, ariko ku isoko ntabwo ziboneka abazishaka bategereza ko zizongera kuboneka cyangwa bakishyura ayo tubasaba.”

Umukozi ushinzwe Imari n’Iterambere mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, Ntampaka Philbert yabwiye  UMUSEKE ko ibyo biciro atari byo kuko abahenda abakristo bitwaje impamvu zitandukanye ari uburuganya gusa.

- Advertisement -

Ntampaka yavuze ko Bibiliya Yera mu Kinyarwanda ihenze bayitangira 13000 FRW yonyine.

Naho iyaguraga ibihumbi 5500 kuri ubu bayigurisha 7500 frw.

Yagize ati “Abarangura nibo bazamura ibiciro, ariko tugiye guhagurukira iki kibazo  kandi biraza gukemuka.”

Uyu mukozi yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro mu buryo burambye bazafungura amashami agurisha Bibiliya muri Gare ya Nyabugogo no mu Karere ka Rubavu.

Ati “Abarangura Bibiliya tubagabanyiriza 6% turibaza impamvu bahenda abakristo bikatuyobera.”

Ibiciro bivugwa n’abo mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, ntaho bihuriye n’ibyo abazigurisha bazitangiraho, kuko iNyabugogo n’ahandi zigurishirizwa twasanze hari izigura ibihumbi 20 by’uRwanda, kuzamura ukageza ku bihumbi 40 kuri Bibiliya  ifunze n’imashini.
Izifunitse zigura ibihumbi 40
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW