Tureke Lague agende? Ni iki cyihishe cyo gusubira inyuma kwe?

Uyu mugabo wafashe inshingano zo kubaka urugo ku myaka 21 gusa, yageze muri APR FC mu 2018 avuye mu Intare FC muri uwo mwaka n’ubundi, naho yaje avuye muri Vision FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri ubu. Ni umukinnyi wagaragaje ubushobozi bwe mu buryo bwihuse, bituma agirirwa icyizere n’abatoza batandukanye bagoye bamuzamura mu buryo bwihuse.

Byiringiro Lague yari inyenyeri mu myaka ibiri ishize

Byiringiro Lague, abamuzi neza bahamya ko ari umukinnyi ufite impano yo gucenga, kudatinya abakinnyi bahanganye, ariko ibirenze kuri ibyo ni uko akina yihutisha umupira mu buryo bugora ba myugariro baba bamucunze.

ku mwaka we wa Mbere mu Cyiciro cya Mbere, Lague ntabwo yahawe imikino myinshi muri APR FC, ariko abareba kure bari bamaze kubona ko ari umukinnyi ukiri muto ufite impano idasanzwe.

Uyu yahise atangira no guhamagarwa mu makipe y’Igihugu y’Igihugu y’abato [U17, U20 na U23], cyane ko ubu ataruzuza imyaka 22 kuko umwaka ushize yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 amaze ku Isi.

Mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Lague yatsindiye APR FC ibitego bitandatu, na 11 mu mwaka w’imikino wakurikiyeho [2020-2021].

Uko uyu mukinnyi yakomeje kwitwara neza mu mwaka ushize, byamahesheje kugirirwa icyizere no mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse ageraho abona umwanya ubanzamo mu irushanwa rya CHAN riheruka kubera muri Cameroun.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, hanyuma mu Ukuboza kw’uyu mwaka aba bombi bakora ubukwe bwatashywe n’inshuti n’abavandimwe.

Gusa magingo aya, uwabona Lague wa 2022 ntiyapfa kwemera ko ari wawundi wo mu myaka itatu ishize kuko kuva shampiyona yatangira amaze gutsindira APR FC ibitego bine gusa, nyamara harabura imikino ibiri ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

Ubusanzwe bizwi ko iyo umugabo cyangwa umugore akoze ubukwe, imigisha iba igiye kwiyongera mu rugo ndetse n’akazi kakarushaho kugenda neza kurusha uko kari kameze kuko imigisha iba yiyongereye.

- Advertisement -

Kuri Lague si ko byagenze. Ahubwo magingo aya uyu mugabo w’imyaka 21 arimo gusubira inyuma uko iminsi igenda kandi nyamara yafatwaga nka zahabu y’u Rwanda.

Ni iki cyibyihishe inyuma?

Bamwe batangiye gutekereza ko mu rugo rwe na Uwase Kelia haba harimo ibibazo, ariko ibyo bihabanye cyane n’ukuri kuko niba hari urugo rubanye neza, ni uwa Lague n’umugore we baniteguye kwibaruka imfura yabo.

Ahubwo amakuru UMUSEKE wamenye uhawe na bamwe mu baba hafi ya Lague, avuga ko uyu mukinnyi ukina mu busatirizi, afite amadeni menshi ya bamwe bamugurije akaba atarishyura kugeza ubu.

Ubwo yakoraga ubukwe mu mpera z’umwaka ushize, yemerewe inzu n’Umujyana wihariye w’Umukuru w’Igihugu mu by’Umutekano akaba n’Umuyobozi w’Icyibahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.

Nyuma yo kweremererwa inzu, Lague ubwo yari agiye kuyihabwa, yahitishijwemo niba yifuza inzu cyangwa guhabwa amafaranga akajya kuyigurira, maze ahitamo guhabwa amafaranga akajya kuyigurira, ndetse amafaranga ahita ayahabwa.

Uyu mukinnyi amakuru avuga ko hari mugenzi we wamugurishije inzu iherereye mu bice by’i Shyorongi, ariko amusigaramo miliyoni 2 Frw nanubu ataramuha.

Ibyo biza byiyongera ku yandi madeni afitiye abantu batandukanye, cyane ko mu yo yahawe ngo aguremo inzu, yishyuyemo make andi ayaguramo iyo nzu atuyemo ariko bitewe n’ubwinshi bw’amadeni, nanubu aracyishyuzwa.

Kubera ibyo byose, Lague yahisemo kutazongera kugenda mu modoka ye mu gihe cyose azaba ataramara kwishyura ayo madeni, yirinda ko abo ayafitiye bayifatira.

Ibi byose biri mu bikekwa ko bishobora kuba biri gutuma uyu mukinnyi atameze neza mu mutwe kubera guhozwaho igitutu cyo kwishyuzwa, kandi atarabona ubwishyu.

Abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, bavuga ko iyo umukinnyi afite ikibazo runaka, bimukoraho no mu mutwe ntamere neza, bityo bigatuma n’umusaruro atanga uba nkene nk’uko bimeze kuri Lague.

Bakubwiye ko uyu Lague ari we wa 2022 byagorana kubyemera
Nta myugariro atashyize hasi ariko ari kugenda gahoro gahoro!
Ni umukinnyi uziwho kutagira ubwoba bwa buri wese bahurira mu kibuga

UMUSEKE.RW