U Rwanda rwihimuye kuri Djibouti muri Cecafa y’abagore

Ni umukino wakinwe ku gucamunsi cyo kuri iki Cyumweru, aho hakinwaga imikino ya nyuma yo mu itsinda rya Mbere rya Cecafa Senior Women’s Championship iri kubera i Jinja muri Uganda.

Djibouti yavuye muri Cecafa Senior Women’s Championship itsinzwe imikino itatu yose

U Rwanda n’ubwo rwamaze gusezererwa, rwifuzaga kubona intsinzi kuri Djibouti nayo yamaze gusezererwa nyuma yo gutsindwa imikino ibiri.

Abakinnyi babiri b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ntabwo bari bakinnye uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo baboneye ku mikino ibiri ibanza. Abo ni Sifa Gloria na Uwimbabazi Immaculée.

Hakiri kare, Uzayisenga Lydia yatsindiye igitego ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ku munota wa 11 gusa. Bidatinze, Ibangarye Anne Marie atsinda ikindi gitego ku munota wa 21.

Djibouti n’ubwo yatsinzwe, ariko ni ikipe yagaragaje umukino mwiza n’ubwo kubona izamu byabaye ikibazo.

No muri uyu mukino ni ko byagenze, kuko Djibouti yanyuzagamo igahererekanya neza ariko kubona izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

U Rwanda rukibona ibitego bibiri hakiri kare, benshi bavugaga haboneka ibitego byinshi, ariko Djibouti yahise igabanya amakosa mu bwugarizi.

Iminota 90 yarangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi ku bitego 2-0. Undi mukino wabaye ni uwa Uganda n’u Burundi zanamaze kubona itike ya 1/2 cy’irangiza.

Imikino yo mu itsinda rya Kabiri isoza imikino y’amatsinda, izakinwa ejo ku wa Mbere tariki 6 uku kwezi. Iri rushanwa biteganyijwe ko rizarangira tariki 11 uku kwezi.

- Advertisement -

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Itangishaka Claudine, Uzayisenga Lydia, Muhaweinama Constance, Mukantaganira Joselyne, Maniraguha Louise, Nubagwire Libellée, Mukeshimana Jeannette, Ibangarye Anne Marie, Mukandayisenga Nadine, Iradukunda Callixte, Usanase Zawadi.

Abakinnyi 11 b’u Rwanda bari babanjemo
Djibouti yanyuzagamo ikiharira umupira
Usanase Zawadi w’u Rwanda, ni rutahizamu wigaragaje mu mikino yakinnye
Abakinnyi 11 ba Djibouti babanjemo

UMUSEKE.RW