Ubutasi bwa Uganda mu isura nshya! Guhohotera Abanyarwanda byashyizweho akadomo ?

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda,CMI Maj Gen James Birungi, ari mu Rwanda  mu ruzinduko rw’iminsi ine.

 

Maj Gen James Birungi na Maj Gen Abel Kandiho yasimbuye muri CMI

Muri uru ruzinduko, yagiranye ibiganiro  na mugenzi we ushinzwe iperereza mu ngabo z’uRwanda Brig Gen  Vincent Nyakarundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’uRwanda Colonel Ronard Rwivanga, yatangaje ko ari uruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rubaye mu gihe mu bihe ibitandukanye uru rwego rwashinjwe n’u Rwanda gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda, bagakorerwa iyicarubozo abandi bagasabwa kujya mu mitwe y’iterabwoba  irimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo uru rwego rwahawe umuyobozi mushya, Maj Gen James Birungi, waje asimbura General Abel Kandiho washyizwe mu majwi mu kugira uruhare mu iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

Gushyikirana kw’ingabo z’u Rwanda na CMI, biratanga icyizere nta kabuza ko umubano w’uRwanda na Uganda wasubiye mu buryo nta gushidikanya.

Ibi kandi bishimangirwa n’amagambo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yashyize ku rubuga rwe rwa twitter, ashima  uburyo uyu muyobozi  wa CMI yakiriwe iKigali.

Yagize ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi ndetse n’abandi bavandimwe bacu bo mu gisirikare cy’u Rwanda ku bwo guha ikaze Urwego Rushinzwe iperereza mu ngabo za Uganda iKigali,Imana ihe umugisha Uganda n’uRwanda.”

- Advertisement -

Muri Gicurasi uyu mwaka , Gen Muhoozi yakiriye itisinda ry’ingabo z’uRwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bw’igisirikare mu ngabo z’u Rwanda(RDf),Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Uku kugenderanirana , bije nyuma y’aho Lt Gen Muhoozi agize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe kuri ubu ubushuti ari bwose.

Lt Gen Muhoozi wakomeje kwita Perezida Kagame ,nyirarume ,muri Werurwe uyu mwaka yagiriye uruzinduko rwe rwa kabiri mu Rwanda, rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.  Icyo gihe aza, yaherukaga mu Rwanda nabwo muri Mutarama ,agirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Ibi byafashwe nkaho kurebana ijisho ku rindi hagati y’ibihugu byombi, uguhohotera Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’ibindi byakururaga umwuka mubi hagati y’ibihugu byaba bishyirwaho iherezo.

Ibi byaje gushimangirwa n’urugendo Perezida Kagame yagiriye muri Uganda muri Mata uyu mwaka, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru bya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agira imyaka 48 y’amavuko. Ni nyuma y’imyaka ine  atagera muri icyo gihugu nyuma y’uko umubano utifashe neza.

Icyo gihe Perezida Kagame yagiranye n’ibiganiro na mugenzi we Perezida Museveni ku ngingo zitandukanye  ndetse anasinya mu gitabo cy’abashyitsi cyiri mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uragenda urushaho gusubira mu buryo, aho ibihugu byombi bikomeje kohereza intumwa zabyo, mu biganiro bitandukanye bigamije ubufatanye no kunoza umubano.

Ni mu gihe kandi nta banyarwanda baherutse kwakirwa ku mipaka boherejwe na Uganda bashinjwa ubutasi nk’uko byahoze mbere y’uko ibihugu byombi bizahura umubano.

Maj Gen James Birungi ukuriye ubutasi bwa Uganda na Brig Gen Vincent Nyakarundi w’u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW