Umukinnyi wa AS Muhanga arayishinja amanyanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’aho ikipe ya AS Muhanga yatsindiwe iwayo na Rwamagana City muri ¼ cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ndetse ikayisezerera ku bitego byinshi [2] yatsindiwe iwayo, hatangiye kuvugwa ibirego bya hato na hato biregwa iyi kipe y’Intara y’i Burasizuba.

Umwe mu bakinnyi ba AS Muhanga yayishinje amanyanga mu byo iri gukora

Ubwo UMUSEKE wavuganaga n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Muhire Henry, yavuze ko AS Muhanga hari ikirego yatanze irega Rwamagana City n’ubwo kitavugwaho rumwe.

Umwe mu bakinnyi ba AS Muhanga waganiriye na IGIHE, yemeje ko abayobozi b’iyi bakoze ibisa n’amanyanga kugira ngo ikipe yabatsinze [Rwamagana City] ibe yasezererwa kandi yaritsindiye.

Ati “Ni ugutegereza ntabwo biremezwa ko tuzazamuka. Ubuyobozi bwatubwiye ko bishoboka, sindabimenya neza ubanza hari amanyanga bakoze gusa turakora imyitozo kugira ngo batazadutungura tugakina tudafite imyitozo.”

Uyu mukinnyi yanemeje ko kuva batsindwa na AS Muhanga batigeze basiba imyitozo na rimwe. Ubuyobozi bwa Rwamagana City bwo bwandikite Ferwafa buyisobanurira buri kimwe ku byavuzwe ko hari abakinnyi yakinishije bari bujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Nyuma y’aho Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, risohoreye itangazo ritera mpaga Rwamagana City, iyi kipe yahise yandika ijuririra icyo gihano inasobanura ko Mbanza Joshua nta makarita atatu y’umuhondo yari afite mbere yo guhura na AS Muhanga muri ¼.

Kujurira kwa Rwamagana City, kwatumye umukino wa AS Muhanga na Interforce FC, uhita usubikwa ikubagahu ndetse kugeza ubu Ferwafa ntiratangaza igihe uzakinirwa.

Rwamagana City yatabaje inzego zose

UMUSEKE.RW