Umunyamakuru Sam yasohoye indirimbo yakomoye ku bakirisitu bagushijwe na COVID-19

Umunyamakuru Sam Mujyanama, ukorera Radiyo Umucyo, mu biganiro bitandukanye, yashyize hanze indirimbo  yise “Komeza icyo ufite”,ikangurira abakirisitu bavutse bwa kabiri kutava mu gakiza.

Umunyamakuru Sam Mujyanama yashyize hanze indirimbo yo kurama no guhimbaza Imana

Ni indirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu buryo bwa live.

Sam Mujyanama, yabwiye UMUSEKE ko yashyize hanze iyi ndirimbo agamije kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku Banyarwanda ndetse n’Iisi yose muri rusange.

Yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaje nyuma y’aho icyorezo cya COVID-19 cyigereye mu Rwanda, insengero n’amakoraniro ahuza abantu benshi bigahagarikwa, bigatuma hari bamwe bava ku mana, (bakagwa).

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse mu mwaka wa 2021 ,ubutumwa buyikubiyemo bwaje nyuma yo kubona hari abantu benshi bitewe n’ibibazo bya COVID-19, bagiye barambika hasi iby’agakiza, numva rero  amagambo aboneka mu gitabo cy’ibyahishuwe 3-7-11, aho Yohana yandikiye itorero ry’iFiradefiya ,Imana irishima ariko ikarisaba kuguma mu byo kwizera.Natwe rero Imana iradusaba kuguma iruhande rwayo,agakiza twaronse biciye  kwizera Yesu Kristo ntitugakerense ngo tukarekure.”

Yakomeje ati “Ni byo koko mu gitero cya kabiri harimo amagambo avuga ko hari ibintu byinshi biturangaza kandi byose bigamije kugira ngo tuve ku Mana,muri ibyo harimo n’ibi twita iterambere,twiruka inyuma umunsi ku wundi,abantu rero batabaye maso ngo bakomere ku Mana, bashiduka yabaciyemo akabatwara.”

Sam avuga ko asanzwe akunda umuziki wo guhimbaza Imana gusa nubwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere, ataje kubikora nk’umwuga.

Yongeraho ko mu gihe cyose Imana yakwemera kumucishamo ubutumwa abantu bazajya bamubona ndetse n’ikindi cyose Imana yamuhamagarira gukora uyu murimo.

Yasabye abantu kutarangazwa n’ibyitwa iterambere ahubwo bakishingikiriza Imana, bakayikiranukira muri byose.

- Advertisement -

Sam Mujyanama azwi mu biganiro bitandukanye kuri Radiyo Umucyo birimo Umucyo Gospel Zoom, kigaruka ku makuru y’Iyobokamana, Special night, Intashyo, Amakuru , n’ibindi.

Reba hano indirimbo Komeza icyo ufite ya Sam Mujyanama

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW