Umunyamakuru ukunzwe muri siporo yambitswe impeta ya fiançailles-AMAFOTO

Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Fm-Umwezi, Uwimana Clarisse yambitswe impeta n’umukunzi we uzwi nka Festus Bertrand bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Umunyamakuru Clarisse Uwimana yavuze ngo yego ubwo yambikwaga impeta n’umukunzi we

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022, Turan Festus Bertrand yashinze ivi hasi asaba Uwimana Clarisse kuzamubera umugore ubuziraherezo.

Clarisse usanzwe ukorera B&B FM by’umwihariko mu kiganiro B-Wire kiba kigaruka ku makuru y’ibyamamare aho akunda guhuza abakinnyi n’abahanzi bafana, na we yahise amwemerera nk’uko yanabivuze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize ati “navuze nti yego”.

Aba bombi bari bamaze igihe kingana n’imyaka ibiri bakundana, gusa Clarisse inshuro nyinshi yabazwaga iby’urukundo yarucaga akarumira akavuga ko “azatungurana.”

Uwimana Clarisse ni umunyamakuru ukunzwe muri siporo, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Contact FM, Flash FM, Vision FM ndetse na B&B FM akorera uyu munsi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW