Ubuyobozi bwa Nyanza FC bwandikiye FERWAFA busaba ko bwarenganurwa aho bemeza ko umutoza wa Interforce, Gaspard Munyeshema yatoje umukino wo kwishyura mu mukino wa 1/4 kirangiza mu kiciro cya kabiri kandi atabyemerewe.
Ubuyobozi bwa Nyanza FC bwandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA busaba ibyo bise kurenganurwa ku mukino wo kwishyura wahuje Nyanza FC na Interforce muri 1/4 cya 2021-2022 mu kiciro cya kabiri aho bwemeza ko umutoza mukuru wa Interforce FC, Kuwa gatatu taliki ya 08 Kamena 2022 yaje gutoza umukino wo kwishyura kandi yarahawe ikarita itukura mu mukino ubanza taliki ya 4 Kamena 2022 wari wabereye ku kibuga cya Bugesera.
Ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi igira iti“Nka Nyanza FC tukaba dusanga ari amakosa akomeye kuko uyu mutoza yatoje umukino atari yemerewe gutoza.”
Amakuru UMUSEKE wamenye FERWAFA ntacyo irabasubiza, twashatse kuvugisha umunyamabanga wa FERWAFA Henry Muhire ku murongo wa telefone ntiyafata telefone ye ngendanwa.
Umutoza wa Interforce Gaspard ahakana ibivugwa na Nyanza FC…
Mu kiganiro umutoza wa Interforce Gaspard Munyeshema yagiranye na UMUSEKE yavuze ko ku mukino wabahuje na Nyanza FC yari muri stade umukino utangiye kugeza usoje kandi ku kibuga hari abayobozi FERWAFA yari yohereje.
Ati“Kugera ku kibuga si ikibazo ni nkuko n’abandi baturage cyangwa se abafana bahagera cyane ko njye ntigeze njyera kuri touch line(Aho abatoza n’abasimbura baba bari igihe umukino uri kuba) ngo maze nanjye ntoze.”
Hari amashusho ari kumbuga nkoranyambaga agaragaza umutoza Gaspard Munyeshema ari kuvugana n’umusifuzi, umutoza Gaspard yavuze ko uwaba yafashe ayo mashusho yagendeye kumurangamutima ye.
Ati“Umukino utangira unasoza nari mpari ku kibuga nk’abandi bose uwafashe amashusho cyangwa amafoto sinamenya niba yayafashe umukino wari watangiye cyangwa wari wanarangiye, kuko njye sinigeze njyera kuri touch line kandi biranashoboka ko ayo mashusho cyangwa amafoto ngaragaramo ntari njyenyine, narikumwe n’abandi bantu baterekeranye na match binashoboke ko umukino utariho uba, sinamenya igihe ayo mashusho yaba yarafatiwe.”
- Advertisement -
Umutoza Gaspard yakomeje avuga ko ibyo kuba yarezwe abyumvanye umunyamakuru ariko hari ibyo amategeko ateganya hari abantu bashinzwe kuyakurikiza no kuyashyira mu bikorwa kandi umukino wabaye hari ubuyobozi bwoherejwe na FERWAFA.
Ati“Ubuyobozi bwabikurikirana nibwo bushobora gufata umwanzuro kuko ndamutse mburanye nshobora kwibera na Nyanza FC iramutse iburanye ishobora kwibera.”
Iyo umutoza atemerewe gutoza umukino akawutoza amategeko ateganya iki?
Umwe mu basifuzi bo mu Rwanda yavuze ko iyo umutoza atoje yarafite ikarita itukura ikipe bahanganye itanga ikirego gusa ntibigire icyo bihindura kubyavuye ku mukino, ahubwo hagahanwa umutoza ku giti cye cyangwa ikipe y’umutoza ikaba yacibwa amafaranga n’ibindi bihano bitandukanye.
Umusifuzi agaruka ku mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’umutoza Gaspard yavuze ko ibyabaye ari nk’uko undi muntu wese yaza aho abakinnyi n’abatoza bari yaba umufana cyangwa Umuyobozi kandi atabyemerewe.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bantu bari ku kibuga avuga ko umutoza Gaspard Munyeshema wa Interforce yagiye hafi y’ikibuga ubwo Interforce yaritsinzwe igitego cya kabiri umusifuzi wo hagati akacyemeza uwo ku ruhande akemeza ko yarariye bikarangira cyemejwe hakaba ibisa nk’imvururu n’inzego z’umutekano zikabyinjiramo.
Umukino wasoje Interforce itsinze Nyanza FC kuri penalties (9-10), aho interforce yahise ijya muri 1/2 kirangiza.
Umutoza Gaspard Munyeshema mbere yo gutoza Interforce yabanje gutoza Rutsiro FC ayizamura no mu Kicikiro cya mbere.
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza