UPDATED: Umuvugizi wa M23 yabwiye UMUSEKE ko bakiri mu Mujyi wa Bunagana (Audio)

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/06/WhatsApp-Ptt-2022-06-16-at-15.10.48.ogg

UPDATED:  Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma kuri telefoni, yahakanye amakuru ari kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri Congo ko inyeshyamba za M23 zaretse umujyi wa Bunagana, zigahunga.

Major Willy NGOMA uri hagati ni we muvugizi wa M23

Yagize ati “M23 ntabwo yavuye mu Mujyi wa Bunagana kandi nta n’igitekerezo dufite cyo kuhava, turahari kandi tugomba kuhaguma kugira ngo turinde umutekano wacu, twafashe uyu mujyi ngo turinde umutekano wacu, tuzahaguma.”

Yavuze ko mu gitondo habayeho imirwano yatejwe na FDLR, ariko ko itari ikanganye nk’uko abantu babitwaye. Yavuze ko barashe nk’iminota 8 ariko M23 irabakurikirana ibageza mu ishyamba.

Ati “Ntidushobora kuva Bunagana, niho turi kandi tuzahaguma, abatekereza ko tuzahava nta ngabo zahadukura, dufite ubushobozi bwo kurinda uyu mujyi, ku bushake bwacu dufite ubwo bushobozi bibareke kwishuka.” 

Umunyamakuru Maisha Patrick uri i Rubavu, yabwiye UMUSEKE ko umuntu uri i Bunagana bavuganye kuri telefoni amubwira ko hakigenzurwa na M23.

 

INKURU YABANJE: Amakuru ava muri Burasirazuba bwa Congo, aremeza ko ingabo z’iki gihugu FARDC zongeye kugenzura Umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwumeneshwamo n’inyeshyamba za M23 ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Ingabo za Congo (Internet Photo)

Ingabo za Congo zasubiranye Bunagana nyuma y’uko inyeshyamba ziretse uwo Mujyi nta mirwano ibayeho nk’uko abaturage babivuga.

Hari amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje inyeshyamba za M23 ziri hejuru ku musozi, abayafashe bavuga ko zahungiye muri Uganda.

- Advertisement -

Igisirikare cya Congo ntikiratangaza amakuru nyayo ku ifatwa rya Bunagagana, gusa urubuga Lesvolcannews.net ruvuga ko mu gitondo kuri uyu wa Kane mu nkengero za Bunagana habereye imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba, amakuru rukesha bamwe mu bo muri sosiyete sivile i Jomba akemeza ko imirwano yamaze amasaha atatu, ahagana saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) ingabo za Leta zikaba zabashije gusubirana umujyi wa Bunagana.

Uyu wavuganye na kiriya gitangazamakuru yakibwiye ko ingabo za Congo zicunze umutekano ngo zikumire ibikorwa by’abaturage bashobora guteza umutekano muke kuri bagenzi babo, ndetse no kugenzura ko abaturage bahunze basubira mu mitungo yabo.

ku wa mbere inyeshyamba za M23 zari zafashe Bunagana

UMUSEKE.RW