Urubyiruko rwasabwe kutajenjekera abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyeshuri n’urubyiruko rwiga muri IPRC Gishari rwasabwe kudaha icyuho abitwikira imbuga nkoranyambaga bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko batabarusha ubuhanga n’ikoranabuhanga.

Urubyiruko rwasabwe guhagurukira abapfobya Jenoside bitwikiriye imbuga nkoranyambaga

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, ubwo Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Gishari hibukwaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yageneye urubyiruko n’abanyeshuri ba IPRC Gishari, Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru  ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda Polytechnic” Prof Richard Musabe yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe y’ikoranabuhanga igihugu cyabahaye barwanya abapfobya amateka ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Rubyiruko nimwe mbwira, mugomba gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ingaruka zayo kugira ngo mufate iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo no guharanira ko itazongera ukundi.”

Yakomeje agira ati “Umusanzu wanyu nuko murwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside, hari abavuga ngo mu Rwanda habaye ubwicanyi cyangwa intambara, abandi ngo habaye Jenoside ebyiri ndetse n’abavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Abo nta kintu na kimwe babarusha yaba ubuhanga n’ ikoranabuhanga , ibyo bavuga byose muge mubahinyuza mubereka ukuri.”

Prof Richard Musabe yagaragaje ko uburezi bw’u Rwanda bwagiye burangwa n’amacakubiri ndetse no kubiba urwango rw’amoko,  nyamara abakoroni baraje abanyarwanda babanye neza ariko bakazana “Mbatanye mbategeke” aho abana bamwe bavukijwe amahirwe yo kwiga. Aha niho yahereye asaba Abarimu kujya bigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaharanira uburezi budaheza ndetse bakanabigisha indagagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Hanacanwe urumuri rw’icyizere

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana,  Musabyeyezu Dative yavuze ko buri wese akwiye guha agaciro kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibi bikajyana no kwigira ku byabaye ko bitazongera ukundi.

Ati “Uyu mwanya ni uw’agaciro kandi dukwiye kubaha ariko kandi tudakwiye kwicara ngo duhaguruke tugende gutyo ahubwo dukwiye kuwufata nk’umwanya w’isomo. Benshi aya mateka twarayasangiye abandi nabo bahuye n’ingaruka zayo, ntawigeze yungukira muri aya mateka.”

Umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe uburezi, Rwema Musa mu ijambo rye yasabye urubyiruko kwigana umuhate kuko ubuyobozi bwiza bushyize imbere ubumwe n’iterambere ry’abanyarwanda. Maze nawe abasaba guca ukubiri n’amacakubiri.

- Advertisement -

Ati “Nkatwe bakuru hari igihe ureba u Rwanda rw’ubu ukarugereranya n’urw’icyo gihe, ukibaza icyo ubuyobozi bwariho icyo gihe bwamariraga abanyarwanda uretse amacakubiri. Ibyo byose ntabigihari, twese dukwiye guha agaciro kunga ubumwe tukarushaho kwiteza imbere.”

Mu buhamya bwahatangiye hagarutswe ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, gusa hashimwa uruhare rw’ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zikarokora bamwe mu bahigagwa.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba wari wabanjirijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku kumva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside 1, 185 ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari.

IPRC Gishari kandi ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyikirije inzu bubakiye uwarokotse Jenoside mu Murenge wa Gishari witwa Mukamurara Vestine, bakaba kandi banamuremeye ibyo kurya ndetse n’ibikoresho byose nkenerwa byo mu nzu.

Hashyizwe indabo ku mva hanunamirwa inzirikarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
IPRC Gishari bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
IPRC Gishari yashyikirije uwarokotse Jenoside inzu bamwubakiye

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW