Abagabo bibukijwe kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite

Abagabo basabwe gucika ku muco wo gutererana abagore babo mu gihe batwite ahubwo bakabafasha mu gihe cy’iminsi 1000 y’ubuzima bw’umunwana, aho kurangiriza inshingano zabo mu gutera inda.

Abagabo basabwe kwita ku bagaore babo igihe basamye

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nyakanaga 2022 ubwo hagaragazwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku musaruro watanzwe na gahunda ya Bandebereho yakorewe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana.

Gahunda ya Bandebereho ni umushinga wakozwe  n’umushinga RWAMREC ugamije kuzamura uruhare rw’umugabo mu buzima bw’umubyeyi n’umwana harimo no guherekeza abagore babo kwa muganga mu gihe batwite ndetse no kwitabira imirimo yo mu rugo, aho bwakozwe mu mwaka wa 2013 kugeza 2015.

Ubwo hagaragazwaga ibyavuye mu bushakashatsi nyuma y’imyaka itandatu iyi uyu mushinga utangijwe, hagaragajwe ko abagabo bazamuye imyumvire yo kwita ku buzima bw’umugore utwite kugeza ku minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana ndetse no guha umwanya abagore mu ifatwa ry’ibyemezo by’umuryango.

Aha niho bahereye basaba abagabo gucika ku ku ngeso yo kuba ba ntibindeba mu kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite, bakazirikana ko inshingano zitarangirira mu gutera inda gusa.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga Bandebereho, Emmanuel Kamarage ubwo yagarukaga kuri uyu mushinga yavuze ko hari aho ugisanga umugore utwite agiharirwa imirimo yose yo mu rugo kandi umugabo nawe yakabaye abigiramo uruhare.

Ati “Usanga umugore ava kwipimisha ariko yagera mu rugo akita ku bana, agakoropa, agasenya inkwi, agateka kandi umugabo ahari yumva ko akamaro ke kagarukira ku gutera inda gusa. Ariko iyo umugore atwite umugabo akamufasha bose barushaho kugira ubuzima bwiza.”

Ububushakashatsi ku musaruro wa gahunda ya Bandereho bwagaragarijwe itangazamakuru

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidele nawe yongeye guhwitura abagabo kujya bazirikana kwita ku bagore babo mu gihe batwite harimo no kubaherekeza kwa muganga gupimisha inda ndetse bakababa hafi mu gihe cy’iminsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana.

Yagize ati “Nk’uko mwabibonye mu bushakashatsi umugabo witabiriye ibikorwa birimo kwita ku mugore we utwite agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, amahoro mu muryango, abana bakiga neza n’urugo rukarushaho gutera imbere mu bukungu. Ababago bagifite imyumvire itariyo tubibutsa ko bakwiye kugira uruhare mu kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana uri munsi y’imyaka itanu no kuryanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, bahinduke babe abagabo ba nyabo.”

- Advertisement -

Rutayisire Fidele yongeye gusaba abagabo kudaharira imirimo itushyurwa yo mu rugo abagore babo, ahubwo bakitabira nabo iyo mirimo kugirango abagore nabo babashe kwitabira imirimo ibyara inyungu. Agashimangirako umuryango wasobanukiwe gusaranganya imirimo yo mu rugo urushaho gutera imbere ndetse bakabaho mu mahoro.

RWAMREC mu bindi yagaragaje byavuye muri uyu bushakashatsi nyuma y’imyaka itandatu y’umushinga wa Bandebereho nuko abagabo bumvise neza uruhare rwabo mu guha abagore mu ifatwa ry’ibyemezo mu muryango kandi bakaganira ku buryo bwo kuboneza urubyaro nubwo bikigaragara ko umugore agifite ijambo ryo hejuru ku kuboneza urubyaro.

Uretswe utu turere twa Musanze, Rwamagana, Karongi na Nyaruguru, gahunda ya Bandebereho izakomereza mu turere twa Burera na Gakenke kuko hakigaragara imibare iri hejuru y’ihohoterwa ryo mu muryango, imirire mibi mu bana n’umubare muke w’abagabo badaherekeza kwa muganga abagore babo mu gihe batwite.

RWAMREC ikaba yasabye ko gahunda ya Bandebereho yashyirwa muri gahunda za leta kuko hari byinshi yafashije mu kuzamura imyumvire mu turere yakorewemo.

Gahunda ya Bandebereho barasaba ko ishyirwa mu murongo wa politiki ya Leta

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW