Abagore bahoze mu bukene bukabije baravuga imyato umushinga wabakuye mu bwigunge

Abagore bahoze mu bukene bukabije baravuga imyato umushinga wa Women for Women Rwanda urimo kububakira umusingi w’iterambere, aba bahoze mu bwigunge barimo abasigaye bagemura umusaruro w’ibyo bakora mu mahanga.

Abagore bahoze mu bukene bukabije bavuga ko Women for Women Rwanda yabafashije kwitinyuka no gutunga ifaranga

Uyu mushinga wibanze ku bagore bo mu miryango ikennye kurusha iyindi ubafasha kwikura mu bukene, waciye impaka ku myumvire ko umugore cyane cyane uwo mucyaro atavamo rwiyemezamirimo ukomeye.

Bamwe bavuga ko kuba nta mwuga bari bazi wabateza imbere byatumaga ntacyo bageraho na duke bafite bakatubamo nabi kubera kutamenya uburyo batubyaza umusaruro abandi bakavuga ko babagaho mu buzima bubi nta suku kubera ubujiji.

Aba bagore batanze ubuhamya ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ugamije kuzamura abagore ngo bagere ku rwego rushimishije bazamura ubukungu mu miryango yabo ndetse n’ubw’igihugu.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2022 mu Mujyi wa Kigali. Imishinga Itanu ya ba rwiyemezamirimo b’abagore yahize iyindi yahembwe.

Aba bagore barimo abakora umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi bugamije amasoko bavuga ko hari aho bavuye n’aho bageze mu rugamba rw’iterambere.

Bavuga ko uyu mushinga uzamara imyaka 3 ukorera mu Turere 7 tw’u Rwanda wabatinyuye babasha gukorera amafaranga no gukorana n’ibigo by’imari.

Bahamije ko inkingi y’ubufatanye bigishijwe na Women for Women Rwanda iri mu ntwaro yabafashije kwikura mu bukene bakaba basigaye ari intangarugero aho batuye.

Abagore bahoze mu bukene bukabije bagaragaza ko amasomo bahawe n’uyu mushinga yabahinduriye ubuzima

Murerehe Donatha wo mu Murenge wa Gikomero ho mu Karere ka Gasabo yemeza ko nyuma yo guterwa inkunga no guhindurirwa imyumvire binyuze muri uwo mushinga, yabashije kwiga gucunga umutungo no kwizigama.

- Advertisement -

Mbere yo gufashwa na gahunda za Women for Women Rwanda yari mu bagore bakennye kurusha abandi, yahoraga mu bwigunge nta byo kurya mu muryango, abana barwaye bwaki abandi barataye ishuri kubera ubushobozi bucye.

Ati “Babashije kutwegeranya nk’abagore bakennye mu Murenge w’iwacu baduha amahugurwa agendanye no gusoma no kwandika, baduha amahugurwa yo guha agaciro imirimo y’umugore, twumva ko umugore ashoboye nyuma batwigisha ibigendanye na bizinesi.”

Avuga ko Koperative yabo igizwe n’abanyamuryango 24 batangiye bakora umushinga w’ubuhinzi bw’imboga bugamije amasoko aho bumvaga ari ibintu byoroheje, ariko nyuma bagenda batera imbere kugera ubwo batangiye kugemura umusaruro wabo mu mahanga.

Ati “Aho tugeze uyu munsi ni koperative ikorera ku cyerekezo, twabashije kwigurira ubutaka, iyo sambu twaguze harimo amazu harimo n’inka kugira ngo tubone ifumbire bitworoheye,Dufite umushinga wo kwigurira imodoka izajya idufasha kugeza umusaruro imbere mu gihugu.”

Mukamurigo Emerence wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo akaba umunyamuryango wa Koperative Isangano Bumbogo avuga ko Women for Women Rwanda ari umubyeyi w’abagore.

Ati “Nari wa mugore uri inyuma y’abandi, wa mukene uhingira abandi nkarya ari uko mvuye guca incuro, Women for Women imaze kumfata nakomeje kujya mu itsinda nkajya niteza imbere, ni ukuvuga ngo nta nzu nagiraga, nta mugabo nagiraga ariko ubu nteye imbere.”

Mukamurigo ashima amahugurwa n’ubumenyi yahawe, byatumye abasha gukora no kwigira abandi imishinga byose bimuha ifaranga.

Mukarusa Valentine wo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Nyamirama avuga ko ashingiye ku Karere akomokamo kavugwamo ubukene bukabije bari abagore bari has,i bumvaga inshingano zabo ari ukubyara no kurera ariko nta terambere.

Avuga ko ku giti cye nk’umugore wa Pasitori yumvaga ko ubuzima ari ukurera abana gusa nta bikorwa by’iterambere.

Ati “Abagore baba Pasitori tumenyereye kubyara no kurera abana gusa nta rindi terambere ry’urugo, aho Women for Women iziye natoranyijwe mu bagore bakennye banyigisha imyuga itandukanye, banyigishije isomo nakunze ryitwa bizinesi, ryatumye nkanguka nsanga ndakennye kurusha abandi.”

Akomeza agira ati “Byatumye mfunguka mu mutwe, bamfashije kwiga kuboha imipira, ngeze ku rwego rwo kwigisha abandi, maze gutsindira amasoko ane njya kwigisha.”

Kuri ubu Mukarusa na Koperative iboha imipira ikanakora ubudozi abamo, boroye ingurube ndetse buri munyamuryango akaba afite telefone igezweho (Smart Phone) bareberaho amakuru ndetse n’imyambaro igezweho ku isoko bikabafasha no kugeza kure ibicuruzwa byabo binyuze ku ikoranabuhanga.

Mukarusa avuga ko nk’umugore wa Pasitori yarazi ko inshingano ze murugo ari ukubyara no kurera ntabyo gusahaka amafaranga

Rukema Ezekiel Ushinzwe kuzamura ubukungu n’iterambere muri Women for Women Rwanda avuga ko bishingiye ku myumvire abantu benshi bumva ko kuba rwiyemezamirimo babiharira abagabo gusa.

Ati “Nyamara twasanze n’abagore nabo bashoboye cyane cyane abagore bo mu cyaro, hanyuma rero icyo bakeneye ni ukubaha ubumenyi noneho no kubahuza n’abashobora kubafasha kugira ngo babone igishoro, nicyo rero uyu mushinga cyane cyane wibandaho.”

Asobanura ko ari umushinga ugamije kuzamura ba rwiyemezamirimo b’abagore bifuzwaho umusaruro ushimishije mu iterambere ry’ingo zabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Uru ni urugendo ntabwo twavuga ngo abagore bageze aho twifuza ko bagera, turifuza kwaguka na ba bagore duhuguye n’abandi bakabigiraho, abagore turimo kubahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bamenye amahirwe abakikije.”

Silas Ngayaboshya Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi umugore muri MIGEPROF avuga ko uyu mushinga wagize uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu gihe kirekire.

Avuga ko ibikorwa bya Women for Women Rwanda byo guhuza abagore n’ibigo by’imari ari uburyo bukomatanyije buhangana n’ibibazo byugariza abagore hirya no hino mu gihugu.

Ngayaboshya yasabye abagore kwitinyuka ntibumve ko iterambere ryabo rishingiye ku bagabo, ahubwo bakwiriye guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe.

Ati “Ntibagire ngo bahashyitse nibakomeze kuko inzira iracyari ndende, nimba ari ba rwiyemezamirimo baciriritse uyu munsi bakeneye kongera gutera intambwe bakaba ba rwiyemezamirimo banini.”

Akomeza asaba abagabo gushyira hamwe bagakuraho imbogamizi zikibangamira iterambere ry’umugore zirimo izishingiye ku muco.

Ati “Ubufatanye rero n’abagabo babo abubatse ingo, ubufatanye n’inzego zibegereye bashyigikirwa uko byashoboka byose kandi bashishikariza abo bamaze gutera intambwe kuzamura n’abakiri hasi nibyo bizatuma umuvuduko wacu w’iterambere wiyongera.”

Umushinga wa Women for Women Rwanda ugamije kuzamura abagore ba rwiyemezamirimo ukorera mu Turere 7 aritwo Nyaruguru, Muhanga, Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Kayonza na Rwamagana. Umaze kugera ku bagore ibihumbi 78 banyuze muri gahunda y’amahugurwa amara umwaka.

By’umwihariko umushinga wo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’abagore ukorana n’abagore 1440 bo muri utwo Turere.

Rukema Ezekiel Ushinzwe kuzamura ubukungu n’iterambere muri Women for Women Rwanda
Silas Ngayaboshya Umuyobozi Mukuru Ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera ubushobozi umugore muri MIGEPROF
Imishinga Itanu yahize iyindi yahembwe mu rwego rwo kuyishyigikira

Abo mu mabanki baganirije aba bagore inyungu zo gukorana nabo

Aba bagore basabwe gukoracyane kugira ngo bateze imbere ingo zabo n’igihugu muri rusange

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW