Abagore b’i Goma bigaragambije basaba ko MONUSCO ibavira mu gihugu

Ibihumbi by’abagore mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022 babyukiye mu myigaragambyo yamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo- Kinshasa (MONUSCO), bavuga ko izi ngabo zigomba kubavira mu gihugu kuko imyaka zihamaze nta musaruro zagezeho.

Baravuga ko badashaka MONUSCO mu gihugu cyabo

Aba bagore bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana izi ngabo baravuga ko barambiwe ibikorwa by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo byitwa ko hari ingabo mpuzamahanga zihembwa ibivagari by’amadorali y’Amerika.

Mu burakari bwinshi bagaragaza ko ingabo za MONUSCO usibye gusahura umutungo wa Congo nta kindi zikora, bazishinja kandi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo babone impamvu ifatika ituma baguma muri kiriya gihugu gikungahaye ku butunzi bwo mu nda y’Isi.

Aba bagore biraye mu mihanda i Goma bavuga ko “MONUSCO yabavira mu gihugu mu buryo bwihuse” bagasaba bagenzi babo “Gushyigikira ingabo za Leta ya Congo kwigaranzura umutwe wa M23.”

Umwe muri aba bagore yagize ati “Nta mahoro RDC izagira MONUSCO itarava muri iki gihugu, batera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihora iduteza ibibazo.”

Hari inyandiko zicicikana zivuga ko ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha, i Goma hazaba imyigaragambyo ya rusange yamagana MONUSCO.

Abagore barasaba ko MONUSCO igenda

 

Uburakari bw’abaturage burava he? 

Ingabo za MONUSCO, ni zimwe mu mitwe minini y’ingabo za ONU ku isi, zinengwa kuba zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo ariko hakaba hakirangwa imitwe ihungabanya umutekano wa rubanda.

- Advertisement -

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo amagambo anenga MONUSCO ko nta bushobozi ifite si ubwa mbere avuzwe n’abategetsi bakomeye muri kiriya gihugu.

Gusa, mu minsi ya vuba, mu ngendo Perezida wa Sena ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo arimo mu Burasirazuba yikomye cyane MONUSCO ndetse ayisaba kuzinga ibyangushye ikagenda.

Tariki 15 Nyakanga 2022 ubwo yari i Goma, Bahati Lukwebo yagize ati “MONUSCO yahoze yitwa MONUC, ni gute ifite abasirikare ibihumbi 20, mu gihe cy’imyaka 22 ikaba itaragarura amahoro mu gihugu cyacu. Murashaka ko MONUSCO igenda? Abashyigikiye ko igenda muzamure amaboko (benshi bayazamura basakuza). Ati “Ubu MONUSCO igomba guhambira.”

Yavuze ko kuba Congo idakurirwaho ibihano byo kugura intwaro nshya ari akagambane k’Umuryango Mpuzamahanga, akavuga ko ari yo mpamvu bibaza impamvu MONUSCO ikwiye kuguma ku butaka bwabo n’abantu ifite ariko ikaba ntacyo ikora, agasaba abaturage ba Congo bo ubwabo gufata iya mbere bagashyira abana mu gisirikare bakicungira umutekano.


 NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW