Abakinnyi ba AS Kigali bategereje agahimbazamusyi kadasanzwe bemerewe (Audio)

Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya AS Kigali FC na n’ubu bategereje agahimbazamusyi kadasanzwe bemerewe ubwo basabwaga gutwara igikombe cy’Amahoro, kugeza ubu bo bavuga ko katabagezeho, Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali, yahakaniye UMUSEKE kugira icyo abitangazaho.

As Kigali iherutse gutwara APR FC igikombe cy’Amahoro

Ubusanzwe ikipe ya AS Kigali FC izwiho gutumbagiza agahimbazamusyi ku bakinnyi n’abatoza bayo bitewe n’uburemere bw’imikino baba bakinnye.

Ubwo iyi kipe yageraga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, buri mukinnyi wari muri 20 bakoreshejwe, yemerewe ibihumbi 900 Frw, mu gihe baba babashije kucyegukana, abatoza bo buri umwe yemererwa miliyo 1,5Frw (Casa na Thomas).

Nubwo bemerewe aka gahimbazamusyi ndetse bagakora akazi kabo, ibyumweru bibiri birirenze, amaso yabo ategereje kubona izo note ndetse nta n’icyo ngo ubuyobozi bw’ikipe buvuga.

Umukino wa nyuma wakinwe tariki 28 Kamena, ariko amatariki ya Nyakanga ari hafi kugera hagati. Iyo uteranyije amafaranga yose yagombaga gutangwa, usanga angana na miliyoni 21 Frw ku bakinnyi 20 n’abatoza babiri.

Umwe muri aba utifuje ko amazina ye ajya hanze, yabwiye UMUSEKE ko abayobozi baruciye bakarumira kandi nyamara bakomeje kugura abandi bakinnyi kandi ibyo babereyemo abasanzwe, batarabitanga.

Ati “Na n’ubu ntacyo batubwira kandi tubona bagura abakinnyi. None se wazana umukinnyi ntacyo umuhaye? Na n’ubu turacyategereje ariko nta kanunu.”

Umva ikiganiro cyose hano: 

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/07/audiomass-output-1-1.mp3

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2021/2022, abayobozi ba AS Kigali bamaze gutangaza ko basinyishije abakinnyi babiri barimo Akayezu Jean Bosco bakuye muri Étincelles FC na Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo wavuye muri Misr El MaQasa FC, Undi mukinnyi wasinyiye iyi kipe ariko itaratangaza ni Rucogoza Elliasa wakiniraga Bugesera FC.

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali, Gasana Francis yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’amafaranga batajya bakivugira mu itangazamakuru.

Ati “Abakinnyi bishyuriza mu itangazamakuru iyo batishyuwe, cyangwa itangazamakuru ryishyuriza abakinnyi? Murimo murabishyuriza se? Ikintu ntarakora mu myaka 7 maze ndi umuyobozi w’ikipe, sinjya mvuga amafaranga y’umukinnyi, sinjya mvuga umushahara w’umukinnyi…”

UMUSEKE.RW