Abanyamuryango ba Ferwafa barayinenga kutavugurura amategeko

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatunzwe urutoki n’abanyamuryango baryo bayishinja kutavugurura amategeko arigenga kandi ahari atajyanye n’igihe.

Abanyamuryango ba Ferwafa

Kuri uyu wa Gatandatu, hateranye inama y’Inteko rusange isanzwe yahuje Abanyamurango ba Ferwafa hagamijwe kungurana ibitekerezo ku hazaza h’iri Shyirahamwe rireberera umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Dukuzumuremyi Antoine uyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura umutungo wa Ferwafa, yavuze ko bibabaje kuba mu mategeko agenga iri shyirahamwe harimo ibihanga kandi mu nteko rusange zitandukanye haremejwe ivugururwa rya yo.

Ati “Hari ibintu tujya twemeza nk’imyanzuro ariko ntibishyirwe mu bikorwa, ugasanga bigaragara nabi. Natanga nk’ingero. Hari umwanzuro twafashe 2019 ujyanye no kuvugurura amategeko. Tumaze kubyigaho inshuro zirenze eshatu, n’ubushize twabivuzeho.”

Yongeyeho ati “Ariko kugeza ubu, amategeko ya Ferwafa ntavugururwa kandi abanyamuryango bibaza impamvu kandi niho ibisubizo by’ibibazo byose twibaza. Haribazwa impamvu bidashyirwa mu bikorwa.”

Amategeko y’iri shyirahamwe yakunze guteza ibibazo, kuko hari ibibazo byagiye bigaragara mu myaka yashize ariko ugasanga ntacyo amategeko ya Ferwafa abivugaho bigatuma haba kurebana ay’ingwe hagati ya bamwe mu banyamuryango b’iri shyirahamwe.

Ikibazo giheruka guteza impagarara muri Ferwafa, ni ubwo ikipe ya Heroes FC na Gicumbi FC zamanurwaga mu Cyiciro cya Kabiri nyamara ntabwo shampiyona yigeze irangira kubera Covid-19 kuko yahagaze bageze ku munsi wa 23 ariko izi kipe zombi zimanurwa zizize ko zari mu myanya ibiri ya nyuma [15 na 16].

Abanyamuryango banenze FERWAFA

UMUSEKE.RW